- Ni gutya umukino warangiye
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa Kabiri, byari nyuma y’aho ku munsi w’ejo rwari rwatsinzwe na Republika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 45-15, uyu munsi rwongeye gutsindwa na Egypt ibitego 56-12.
- Abakinnyi ba Egypt bari bafite ibigango ku buryo bugaragara
- Ab’u Rwanda ubona ko bataragira ibigango ....
Uyu mukino ujya gutangira abenshi bahaga amahirwe iyi kipe ya Egypt, ikipe isanzwe inafatwa nk’iya mbere muri uyu mukino muri Afurika, mu gihe u Rwanda ku rutonde ruheruka gusohoka rwazaga ku mwanya wa 28 mu bakiri bato.
- Nyuma y’umukino amakipe yombi asuhuzanya
Agace ka mbere k’umukino kaje kurangira Egyt iyoboye n’ibitego 31-5, mu gice cya kabiri u Rwanda ruza gutsinda ibitego 7, Egypt itsinda 25, maze umukino muri rusange usozwa ku giteranyo cy’ibitego 52 kuri 12 by’u Rwanda.
- Karenzi Yannick w’u Rwanda watsinze ibitego 5
Muri uyu mukino umukinnyi wa Egypt witwa Ayamaan A. Khorthid , ni we waje gutsinda ibitego byinshi aho yatsinze 8 wenyine, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Karenzi Yannick yatsinze ibitego 5.
Andi mafoto yafashwe na Kigali Today muri Palais des Sports i Bamako
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|