Nyuma y’aho u Rwanda rwari rwarangije imikino yo mu matsinda ku mwanya wa kane, rwaje guhura na Algeria yari yabaye imbere mu rindi tsinda, maze bahurira muri 1/4 mu mukino watangiye ku i Saa Saba z’amanywa ku isaha ya Bamako (15h00 za Kigali), mu mukino wabereye muri Palais des Sports de Bamako.
Ikipe ya Algeria n’ubundi yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino yaje kurangiza igice cya mbere cy’umukino itsinze u Rwanda ibitego 24-4, naho umukino muri rusange uza kurangira Algeria itsinze u Rwanda ibitego 45-10.
Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda ruraza kongera gukina umukino wo guhatanira umwanya wa 5, aho ruza guhura na Maroc guhera ku i Saa Saba za Bamako, ari zo 15hoo za Kigali.
Amwe mu mafoto kuri uyu mukino
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ark abo bana mwabaretse bakitahira ko mbona bari gukorerwa ihohoterwa?