Algeria yatsinze u Rwanda muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika

Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 18, u Rwanda rwatsinzwe na Algeria ibitego 45-10

Nyuma y’aho u Rwanda rwari rwarangije imikino yo mu matsinda ku mwanya wa kane, rwaje guhura na Algeria yari yabaye imbere mu rindi tsinda, maze bahurira muri 1/4 mu mukino watangiye ku i Saa Saba z’amanywa ku isaha ya Bamako (15h00 za Kigali), mu mukino wabereye muri Palais des Sports de Bamako.

Igice cya mbere cyarangiye Algeria iyoboye ku bitego 24-4
Igice cya mbere cyarangiye Algeria iyoboye ku bitego 24-4

Ikipe ya Algeria n’ubundi yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino yaje kurangiza igice cya mbere cy’umukino itsinze u Rwanda ibitego 24-4, naho umukino muri rusange uza kurangira Algeria itsinze u Rwanda ibitego 45-10.

Umukino waje kurangira 45-10
Umukino waje kurangira 45-10
Nyuma y'umukino
Nyuma y’umukino

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda ruraza kongera gukina umukino wo guhatanira umwanya wa 5, aho ruza guhura na Maroc guhera ku i Saa Saba za Bamako, ari zo 15hoo za Kigali.

Amwe mu mafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ark abo bana mwabaretse bakitahira ko mbona bari gukorerwa ihohoterwa?

Mayeri yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka