U Rwanda rwatsinze u Burundi mu mikino ibiri ya gicuti yabereye mu Rwanda (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yatsinze iy’u Burundi mu mikino ya gicuti yabereye mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’isi lizabera muri Croatia muri Kanama uyu mwaka, amakipe y’u Rwanda ndetse n’u Burundi yose y’abatarengeje imyaka 19, yakinnye imikino ibiri ya gicuti yabereye ku kibuga gishya cya Handball giherereye i Nyamirambo.

U Rwanda rwakinnye n'u Burundi imikino ibiri ya gicuti
U Rwanda rwakinnye n’u Burundi imikino ibiri ya gicuti

Umukino wa mbere wabaye ku wa Gatandatu tariki 01/04 guhera Saa kumi z’umugoroba, uza kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze u Burundi ibitego 29 kuri 28.

Bukeye bwaho aya makipe yombi yakinnye umukino wa kabiri watangiye i Saa tatu za mu gitondo, uza kurangira nawo u Rwanda ruwutsinze u Burundi ku bitego 42 kuri 37.

Muri tombola y’igikombe cy’isi kizabera muri Croatia, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Croatia izakira amarushanwa, Portugal ndetse na Algeria, mu gihe u Burundi buri mu itsinda H ririmo Sweden, ibirwa bya Feroe na Iran.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka