U Rwanda rwamenye amatsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda

Mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’imyaka 18 cya Handball kizabera mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha, u Rwanda rwamenye amatsinda ruherereyemo

Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” giherereye I Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 18 byose bizabera mu Rwanda.

Irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 rizatangira tariki 20 kugera tariki 20/08/2022 rikazitabirwa n’ibihugu icyenda, naho iry’abatarengeje imyaka 18 rizatangira tariki 29/08 kugera tariki 06/09/2022 naryo rizitabirwa n’ibihugu icyenda.
Uko Tombola yagenze

Abatarengeje imyaka 20 (20-28/08/2022)

Uko amakipe azahura mu batarengeje imyaka 20
Uko amakipe azahura mu batarengeje imyaka 20

Itsinda A

1. Tunisia
2. Morocco
3. Angola
4. Rwanda
5. Central Africa Republic

Itsinda B

1. Egypt
2. Algeria
3. Congo
4. Libya

Abatarengeje imyaka 18 (29/08-06/09/2022)

Itsinda A

1. Morocco
2. Congo
3. Libya
4. Uganda

Itsinda B

1. Egypt
2. Algeria
3. Madagascar
4. Rwanda
5. Burundi

Uko amakipe azahura mu batarengeje imyaka 18
Uko amakipe azahura mu batarengeje imyaka 18

Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike ya ½, mu gihe andi azakina imikino ya Classement, aho mu itsinda ririmo amakipe atanu, iya gatanu izahita iba iya 9 idakinnye Classement.

Ibihugu bizitabira

Abatarengeje imyaka 20

1. Rwanda
2. Egypt
3. Algeria
4. Morocco
5. Central Arica Republic
6. Angola
7. Libya
8. Congo
9. Tunisia

Abatarengeje imyaka 18

1. Rwanda
2. Morocco
3. Libya
4. Congo
5. Egypt
6. Uganda
7. Burundi
8. Madagascar
9. Algeria

Abatoza

Abatarengeje imyaka 20

Umutoza mukuru: Antoine Ntabanganyimana
Umutoza wungirije: Mudaharishema Sylvestre

Abatarengeje imyaka 18

Umutoza mukuru: Bagirishya Anaclet
Umutoza wungirije: Ngarambe François-Xavier

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka