Twahirwa Alfred yatorewe kuyobora Federasiyo ya Handball mu Rwanda (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Federasiyo ya Handball mu Rwanda aho Twahirwa Alfrfed ari we watorewe kuyiyobora

Abanyamuryango 42 muri 47 bahuriye mu nama y’inteko rusange aho ku murogno w’ibyigwa harimo raporo ya komite ngenzuzi ndetse n’amatora ya Komite nyobozi nshya.

Alfred Twahirwa, Perezida mushya wa FERWAHAND
Alfred Twahirwa, Perezida mushya wa FERWAHAND

Twahirwa Alfred wigeze kuba Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe mu minsi yatambutse, akaba afite n’ikipe yitwa Gorillas Handball Club ni we watorewe kuyobora Ferwahand mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, aho yatowe ku majwi 42 kuri 42.

Ku mwanya wa Visi-Perezida wa mbere hatowe Dr Akumuntu Joseph wagize amajwi 42/42, Visi-Perezida wa kabiri yabaye Masengesho Dominique n’amajwi 39 kuri 42, Umunyamabanga Mukuru aba Tuyisenge Pascal n’amajwi 31 kuri 42, mu gihe Umubitsi yabaye Niyomutuye Marie Chantal.

Komite Nyobozi nshya yatowe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere

1. Perezida: Twahirwa Alfred (42/42)

Alfred Twahirwa, Perezida mushya wa FERWAHAND
Alfred Twahirwa, Perezida mushya wa FERWAHAND

2. Visi-Perezida wa mbere: Dr Akumuntu Joseph (42/42)

3. Visi-Perezida wa kabiri: Masengesho Dominique (39/42)

4. Umunyamabanga Mukuru: Tuyisenge Pascal 31/42

5. Umubitsi: Niyomutuye Marie Chantal (40/42)

Usibye Komite Nyobozi, hanatowe Komite Ngenzuzi igizwe na CIP Ntabanganyima Antoine, Mukeshimana Annoncee na Ndabikunze Alexis, na Komite Nkemurampaka igizwe na Ndagijimana Dieudonne, Munyangondo JMV na Niyonsaba Sophie.

Komite Nyobozi nshya ya FERWAHAND
Komite Nyobozi nshya ya FERWAHAND
Twahirwa Alfred asimbuye Utabaruyse Theogene
Twahirwa Alfred asimbuye Utabaruyse Theogene
Komite nshya na Komite icyuye igihe
Komite nshya na Komite icyuye igihe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka