Shampiyona y’abafite ubumuga yashojwe n’imvura y’ibitego

Umukino usoza Shampiyona y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu yari igeze ku munsi wayo wa nyuma, yashoje Musanze inyagiye Gakenke ibitego 12-0.

Musanze yatwaye igikombe itsinze Gakenke ibitego 12-0
Musanze yatwaye igikombe itsinze Gakenke ibitego 12-0

Umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 28, aho abakinnyi b’ikipe ya Musanze baranzwe no kwiharira umukino, imbere y’imbaga y’abaturage yari ku kibuga cya Wisdom School mu Karere ka Musanze.

Bine mu bitego 12 byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, ibindi bitsindwa mu gice cya kabiri.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 12, Ngendahayo Eric Dinho, kapiteni w’ikipe ya Gakenke, yavuze badatunguwe no gutsindwa ibitego byinshi na Musanze kuko basanzwe batari ku rwego rumwe.

Yagize ati Musanze isanzwe ikomeye, ni ikipe isanzwe itwara igikombe cya Shampiyona, ntabwo turi ku rugero rwabo. Ariko natwe twatangiye tugiye gushyiramo ingufu, twongere imyitoza dutegura shampiyona y’umwaka utaha kandi n’iki gikombe turagikeneye”.

Ikipe ya Musanze
Ikipe ya Musanze

Gatete Fidèle, umwe mu bakinnyi ba Musanze bigaragaje mu mukino wa nyuma, avuga ko ibanga bakoresheje ari ugushyira hamwe kw’abakinnyi, gukurikiza inama z’umutoza no kuba bakina uwo mukino babikunze kandi bagamije kubigira umwuga ubatunga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga, ryashinzwe mu 2015, ritangirana amakipe ane, aho uwo mukino ugenda ukura ubu hakaba hari amakipe 10 akina shampiyona.

Mbere y’uwo mukino usoza Shampiona, hatangijwe irindi rushanwa ryiswe“Football for all league”, riterwa inkunga na Ambasade y’u Budage mu Rwanda, rizasozwa tariki 3 Ukuboza 2018.

Umukino ufungura iryo rushanwa wahuje Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu n’ikipe y’i Kigali zigwa miswi ku bitego 3-3.

Ngendahayo Eric Dinho kapiteni w'ikipe ya Gakenke ahabwa umupira nyuma yuko ikipe ye itsindiwe kuri final
Ngendahayo Eric Dinho kapiteni w’ikipe ya Gakenke ahabwa umupira nyuma yuko ikipe ye itsindiwe kuri final

Ayo marushanwa akomeje gutegurwa, hagamijwe kubakura mu bwigunge no kubatoza kugira umwuga uwo mukino ukaba wabatunga, nk’uko bivugwa na Rugwiro Audas, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga.

Ati “Iri rushanwa rigiye kudufasha gukangurira abafite ubumuga kwivana mu bwigunge ndetse no kwishyira hamwe kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza, ndetse ube wabatunga mu buryo bw’amikora,ube umukino w’umwuga”.

Amwe mu mategeko agenga umukino w’abafite ubumuga, nuko ikipe iba igizwe n’abakinnyi barindwi barimo n’umunyezamu, aho bakina mu minota 50 igabanyije mu bice bibiri, igice kimwe n’iminota 25 ikindi 25.

Mu mukino wabo, nta tegeko rihana urarira nk’uko bikorwa mu badafite ubumuga, kandi uwemerewe gukina mu kibuga hagati ni ufite ubumuga bw’urugingo rw’amaguru (ukuguru kumwe), mu gihe umunyezamu we agomba kuba abura urugingo rw’ukuboko (afite ikiganza kimwe).

Umusifuzi si ngombwa ko aba afite ubumuga
Umusifuzi si ngombwa ko aba afite ubumuga

Mu mukino buri wese asabwa kwifashisha imbago ebyiri zikoze mu byuma, udafite ubushobozi bwo kubona izo mbago yemerewe kwifashisha ikibando.

Ikindi kidasanzwe muri uwo mukino, ni uko mu kurengura umupira hakoreshwa amaguru, mu gihe mu mikino y’abadafite ubumuga banaga umupira bifashishije intoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka