Mu mpera z’iki cyumweru hari habaye amarushanwa yo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho by’umwihariko hibukwaga ababarizwaga mu mukino wa Handball.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu hakinwa imikino y’amajonjora mu matsinda ndetse na ¼ mu bagabo n’abagore, aho kimwe mu byatunguranye ari ugusesererwa ku ikipe ya APR HC yatsindiwe muri ¼ na ES Kigoma.
Mu mikino ya nyuma, mu bagabo cyegukanywe na Police HC itsinze ES Kigoma ibitego 32 kuri 24, mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na Kiziguro SS itsinze Falcons ibitego 17 kuri 15.
Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Gorillas Handball Club yari yasezerewe na Police HC yegukanye uyu mwanya itsinze Nyakabanda, naho mu bagore umwanya wa gatatu wegukanwa na UR Rukara.
Amafoto yaranze umukino wa ES Kigoma na Nyakabanda muri 1/2
Umukino wa Gorillas na Nyakabanda
AMAFOTO: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuba iryo rushanwa ryarakinywe gusa mujye mutubwira nibihembo uko byagiye bitangwa tuvuge urugero ikipe ya mbere yahembwe iki? Murakoze cyane