Min. Gatabazi yasabye utundi turere kurebera kuri Gicumbi yatwaye igikombe cy’Intwari

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiye abakinnyi ba Gicumbi Handball Team iheruka kwegukana igikombe cy’Ubutwari mu mukino wa Handball

Ku Cyumweru tariki 13/02/2022 ni bwo ikipe ya “Gicumbi Handball Team” yegukanye igikombe cy’Ubutwari, igikombe gihanatinrwa mu rwego rwo kuzirikana intwari z’u Rwanda.

Ikipe ya Gicumbi ishyikiriza igikombe abayobozi mu karere ka Gicumbi
Ikipe ya Gicumbi ishyikiriza igikombe abayobozi mu karere ka Gicumbi

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, kuri uyu wa Mbere iyi kipe ya Gicumbi HBT yakimurikiye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, mu muhango wari wanitabiriwe n’izindi nzego zikorera mu karere ka Gicumbi zirimo abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ndetse n’abandi bafashe ijambo muri uyu muhango, bahurije ku kuba iyi kipe ya Gicumbi igomba kugumaho ntizongere guhagarara nk’uko byagenze mu myaka yashize.

Bashimiye kandi iyi kipe kuba yegukanye iki gikombe, aho byahuriranye no kuba akarere ka Gicumbi gafatwa nk’igicumbi cy’ubutwari ndetse n’igicumbi cya Handball.

Biyemeje gushyigikira iyi kipe mu marushanwa yose
Biyemeje gushyigikira iyi kipe mu marushanwa yose

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jeam Marie Vianney abinyujije ku rubuga rwa Twitter yibukije abantu amateka y’umukino wa Handball, akangurira utundi turere gushinga amakipe muri uyu mukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka