Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekanye umwambaro izakinana igikombe cy’isi (AMAFOTO)

Mu gihe habura umunsi umwe ngo hatangire igikombe cy’isi cya Handball kigiye kubera muri Croatia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje umwambaro izifashisha muri aya marushanwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki 02/08/2023 muri Croatia haratangira igikombe cy’isi cya Handball mu bagabo cy’abatarengeje imyaka 19, igikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 10.

Ni igikombe kitabiriwe n’ibihugu 32 byabonye itike biturutse mu bikombe byo kuri buri mugabane, aho mu bihugu bihagarariye Afurika harimo n’u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye mu Rwanda.

Umwambaro wa kabiri uzaba wiganjemo ibara ry'ubururu
Umwambaro wa kabiri uzaba wiganjemo ibara ry’ubururu

Umukino wa mbere muri iri rushanwa urahuza igihugu cy’u Rwanda na Portugal ku i Saa Saba z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda ndetse na Croatia, ukazabera muri Arena Varazidin.

Umwambaro wa mbere uzaba ari umwambaro w'umuhondo
Umwambaro wa mbere uzaba ari umwambaro w’umuhondo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka