#IHFTrophy: Amakipe abiri y’igihugu y’u Rwanda yabonye itike ya ½ i Nairobi

Mu irushanwa rihuza ibihugu bigize akarere ka Gatanu k’imikino muri Handball, amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yakatishije itike ya ½ cy’irangiza.

Guhera tariki 25/10/2022, i Nairobi muri Kenya hari kubera irushanwa rya Handball riri guhuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, bikaba bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone V).

Ku munsi wa mbere w’irushanwa u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 ntirwitwaye neza nyuma yo gutsindwa n’u Burundi ibitego 45-44, mu gihe abatarengeje imyaka 20 bo bari banyagiye Djibouti ibitego 50 kuri 22.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20 yatsinze Ethiopia isoza imikino y'amatsinda ku mwanya wa mbere
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Ethiopia isoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa mbere

Kuri uyu wa Kane ni bwo hakinwe imikino ya nyuma yo mu itsinda nyuma y’aho igihugu cya Somalia kitagaragaye mu marushanwa. M batarengeje imyaka 18 u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 47 kuri 39, u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri inyuma y’u Burundi.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 yabonye itike ya 1/2
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yabonye itike ya 1/2

Nyuma y’uyu mukino waberega ku kibuga cya Nyayo National Stadium, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahise yerekeza muri Ulinzi Sports Complex, aho baje gutsinda Ethiopia ibitego 44-40, basoza imikino yo mu itsinda ku mwanya wa mbere.

Uko amakipe azahura muri 1/2 cy’irangiza

Abatarengeje imyaka 18:

Burundi vs Ethiopia
Kenya vs Rwanda

Abatarengeje imyaka 20:

Rwanda vs Burundi
Uganda vs Ethiopia

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka