Handball: Misiri yatsinze u Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball, yatsinzwe na Misiri umukino wayo wa kabiri w’Igikombe cya Afurika, kirimo kubera muri BK Arena i Kigali, ibitego 44-30.

Misiri iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe
Misiri iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe

Muri uyu mukino abasore b’u Rwanda bihagazeho imbere ya Misiri igice cya mbere kirangiri batsinzwe ibitego 19-15, mu gihe nyamama Misiri iheruka gutwara igikombe mu batarengeje imyaka 20, iri no mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe mu batarengeje imyaka 18.

Mu gice cya kabiri ikinyuranyo cy’ibitego cyazamutse ugereranyije n’icya mbere, kuko ikipe ya Misiri yazamutse itsindamo ibitego 25 mu gihe iy’u Rwanda yabonyemo ibitego 15 gusa maze muri rusange umukino urangira Misiri itsinze ibitego 44-30.

Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa kabiri w’irushanwa:

 Maroc 45- 24 Uganda
 Algérie 42-19 Madagascar
 Burundi 32-32 Libya

Kuri uyu wa Kane nta mikino iteganyijwe, amakipe araruhuka gusa biteganyijwe ko abitabiriye iri rushanwa basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Umukinnyi w'u Rwanda ubwo yagerageza gutsinda igitego
Umukinnyi w’u Rwanda ubwo yagerageza gutsinda igitego

Imikino ya gatatu ariyo isoza amatsinda, iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, aho u Rwanda ruzakina n’ikipe y’igihugu ya Algeria saa moya z’umugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka