Handball barakina irushanwa ryo Kwibohora kuri iki cyumweru

Kuri iki cyumweru taliki ya 05/07/2015 harakinwa irushanwa rya Handball ryitiriwe umunsi wo kwibohora (Liberation day tournament),irushanwa riza kwitabirwa n’amwe mu makipe ya hano mu Rwanda

Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa handball mu Rwanda, rirakinwa n’amakipe atandatu mu bagabo ndetse n’amakipe atatu mu bagore,aho mu bagabo amakipe agabanije mu matsinda abiri ariyo irya mbere rigizwe na POLICE,CE na GICUMBI naho irya kabiri rikaba rigizwe na APR,ES KIGOMA na RDF

APR Hc na Police Hc zishobora kongera guhurira ku mukino wa nyuma
APR Hc na Police Hc zishobora kongera guhurira ku mukino wa nyuma

Uko imikino iteganijwe

Mu itsinda rya mbere rizakinira KIE

Police vs CE ,
CE vs Gicumbi
Gicumbi vs Police

Mu itsinda rya kabiri rizakinira Kimisagara (Maison des Jeunes)

Apr vs Rdf
Rdf vs kigoma
Apr vs Rdf

APR nayo izitabira iri rushanwa
APR nayo izitabira iri rushanwa

Mu bagore bazakinira KIE

CE vs Appega
CE VS MUKINGI
APPEGA VS MUKINGI

Ikipe ya APPEGA Gahengeri iheruka kwegukana irushanwa ryo kwibuka mu bagore, niyo ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe mu bagore
Ikipe ya APPEGA Gahengeri iheruka kwegukana irushanwa ryo kwibuka mu bagore, niyo ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe mu bagore

Iyi mikino biteganijwe izatangira ku isaha ya Saa tatu,aho umukino uzajya umara iminota 40, mu gihe wa nyuma uzamara iminota 60.Nyuma y’iyi mikino hakazahita hakomeza shampiona mu mpera z’icyumweru gitaha

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka