APR Hc ikomeje imyitozo mbere yo kwerekeza muri Tunisia-Amafoto

Ikipe ya APR Handball Club ikomeje imyiteguro yo kwerekeza muri Tunisia mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mukino wa Handball.

Mu gihugu cya Tunisia kuva ku itariki ya 19 kugera 31/10/2017, hazabera igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu mukino w’intoki wa Handball, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe ni ikipe ya APR Hc yegukanye igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Baritoza uburyo bwo gutsinda
Baritoza uburyo bwo gutsinda

Kigali Today yasuye iyo kipe aho ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro, maze umutoza mukuru wayo Anaclet Bagirishya adutangariza ko ikipe ye yiteguye neza, kandi ko imyitozo bagiye gukora mu gihe cy’iminsi 15 bazaba bahagaze neza ku buryo biteguye kuzahagararira u Rwanda neza.

Yagize ati "Ni imyitozo twatangiriye mu gice cyo kongerera abakinnyi imbaraga, kimara iminsi ine ariko bakayikora banakoresha umupira, turizera ko muri iyi minsi 15 kizaba cyahindutse harimo no guhuza umukino, tugomba kwiga ubundi buryo bwo gutsinda kuko irushanwa tugiye gukina rirakomeye"

Anaclet Bagirishya ayoboye imyitozo ya APR Hc
Anaclet Bagirishya ayoboye imyitozo ya APR Hc

APR Hc yatakaje abakinnyi batatu ari bo Nshimiyimana Alexis, Rwamanywa Viateur (General) na Murwanashyaka Emmanuel (Kabange), umutoza avuga ko ari icyuho ariko bari kwimenyereza uko bazajya bakina batabafite.

"Iyo ubuze abakinnyi mwari mumaranye umwaka, mwatwaranye amarushanwa akomeye arimo na Shampiyona hari icyo muba muhombye, ni abo bakinnyi batatu gusa,ariko irushanwa ryitwa Umurage Handball Trophy duheruka gutwara ntibari barimo, ubu twatangiye kwiga uburyo tugomba gukina kandi tugatsinda tutabafite"

Anaclet Bagirishya kandi yatubwiye ko abona batomboye itsinda rikomeye harimo n’amakipe afite amateka, ariko bitabateye ubwoba kuko nabo babaye aba mbere iwabo kandi biteguye kwitwara neza.

Itsinda rya mbere bazaba bari kumwe na Esperance ivuye muri Qatar mu gikombe cy’isi aho yabaye iya gatandatu, FAP yo muri Cameroun yigeze gutwara iri rushanwa inshuro ebyiri yikurikiranya (1992 na 1993), ndetse na Caiman yo muri Congo yitabiriye iryo rushanwa inshuro zigera kuri eshatu.

"Ni itsinda ritoroshye ririmo amakipe asanzwe yitabira Champions League nka Esperance ivuye mu gikombe cy’isi , gusa ariko ntabwo biduteye ubwoba kuko ni irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, natwe twabaye aba mbere iwacu kandi twarabikoreye, ubu turi kugenda tubona ama Videos y’uko aya makipe akina" Anaclet Bagirishya aganira na Kigali Today

Muhawenayo Jean Paul, umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe
Muhawenayo Jean Paul, umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe

Uko amatsinda apanze

Itsinda A:
Esperance (Tunisia), Caiman (Congo), FAP (Cameroun), APR Hc (Rwanda)

Itsinda B:
Zamalek (Egypt), W.Samara (Maroc), Red Star (CIV), Phoenix (Gabon), Ittihad (Libya)

Itsinda C:
Al Ahly (Egypt), Hammamet ( Tunisia), Fanz (Cameroun), Hc Oca (Congo DR), Al Ahly (Libya)

Urutonde rw’abakinnyi ba APR Handball Club bahamagawe mu myitozo

 Bananimana Samuel
 Ntwari Olivier
 Uwimana Jackson
 Ntawuhunfakaje Jean Bosco
 Niyonkuru Shaffy
 Mukimbiri Pierre Claver
 Byiringiro Honoree
 Niyonteze Ephron
 Muhumure Elysée
 Bushema Aime Frank
 Karenzi Yannick
 Giraneza Emile
 Niyingenera Jean Paul
 Iyakaremye Etienne
 Akayezu Andrew
 Muhawenayo Jean Paul
 Nyirimanzi Jean de Dieu
 Niyishaka Jean Nepo
 Umuhire Yves
 Mbonyinshuti Camalade

Abatoza:

 Bagirishya Anaclet na
 Munyangondo JMV

Andi mafoto y’imyitozo ya APR Hc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka