Kuri uyu wa Kane i Addis Abeba muri Ethiopia, hakinwe imikino ya 1/2 mu irushanwa rihuza ibihugu bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5).
Mu batarengeje imyaka 18, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye n’igihugu cya Kenya, igice cya mbere kirangira u Rwanda ruyoboye n’ibitego 14 kuri 12.
Igice cya kabiri kigitangira Kenya yatsinze ibitego bine u Rwanda rutaratsinda na kimwe, gusa abasore b’u Rwanda n’ubwo bari batakaje kapiteni wabo wagize ikibazo akajyanwa mu bitaro, baje kwihagararaho birangira batsinze Kenya ibitego 27 kuri 24.
Mu batarengeje imyaka 20, nabo baje gukora akazi gakomeye nyuma yo gusoza igice cya mbere batsinzwe na Ethiopia 16 kuri 13, ariko baza gusoza umukino batsinze Ethiopia yari imbere y’abafana bayo ibitego 29 kuri 28.
Kuri uyu wa Gatanu harakinwa imikino ya nyuma aho abatarengeje imyaka 18 u Rwanda rukina na Ethiopia ku i Saa ine zo mu Rwanda, naho abatarengeje imyaka 20 u Rwanda rukine na Uganda ku i Saa munani n’igice zo mu Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|