Ku bibuga bikinirwaho umukino wa Handball muri Kigali birimo icya Maison des Jeunes Kimisagara, icya Nyamirambo ndetse no muri UR-CMHS yahoze ari KIE, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03/06 no ku Cyumweru tariki 04/06 harabera irushanwa ryo Kwibuka "GMT 2023"
Iri rushanwa ry’uyu mwaka rizakinwa n’amakipe yo mu Rwanda, hakiyongeraho amakipe abiri azaturuka hanze y’u Rwanda ari yo Makelele University (Uganda) mu bagabo ndetse na Ngome HC mu bagore izaturuka muri Tanzania.
Amakipe azitabira ndetse n’uburyo yagabanyijwe mu matsinda
ABAGABO
Itsinda A: GICUMBI, UR-RUKARA, MAKERERE UNIVERSITY, ES KIGOMA
Itsinda B: POLICE, NYAKABANDA, APR, UR-HUYE
- Umwaka ushize umukino wa nyuma wahuje Gicumbi HT na Police HT
ABAGORE
Itsinda A: KIZIGURO SS, THREE STARS, NGOME
Itsinda B: ISF NYAMASHEKE, UR-HUYE, UR-RUKARA, UNIVERSITY OF KIGALI
- Gicumbi HT yegukanye iki gikombe umwaka ushize
Mu mwaka ushize iri rushanwa mu bagabo ryari ryegukanywe na Gicumbi HT itsinze Police HT ibitego 44 kuri 37, mu gihe mu bagore igikombe cyegukanywe na Kiziguro SS itsinze Gicumbi WHT ibitego 33 kuri 23.
Irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda, yari yiyongereyeho amakipe abiri yaturutse mu gihugu cya Tanzania ari yo Ngome HC mu bagabo na JKT mu bagore, ndetse n’amakipe abiri y’abagabo yari yaturutse muri Zambia ari yo Zambia National Team A na B.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|