Ni amahugurwa ari gukorwa ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, Solidarite Olempike, MINISPOC ndetse na Federasiyo y’umukino wa Handball mu Rwanda, abayitabiriye bakaba bari gukorera impamyabumenyi mu gutoza izwi nka "Licence C".
Aya mahugurwa, akaba ari gutangwa n’inzobere muri uyu mukino yitwa Yvon Laurans ikomoka mu Bufaransa, akaba asanzwe ari muri Komisiyo ishinzwe abatoza mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball ku isi (IHF).
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, Utabarutse Theogene yatangaje ko aya mahungurwa ari inyungu ikomeye ku mukino wa Handball mu Rwanda, kuko bizatuma abakinnyi bazamura urwego rwabo kuko aba batoza bazaba bari hafi mu makipe yose ndetse no mashuri.
Mu kiganiro twagiranye na Yvon Laurans, yadutangarije ko yishimiye kuba mu batoza ari guhugura harimo n’abatoza ibigo by’amashuri kandi ari ho bahera bategura abakinnyi .
Yagize ati "Ni byiza kuba mu batoza bari aha harimo n’abatoza abanyeshuri, kandi usanga hanava bakinnyi benshi, gahunda ni ukuzamura urwego rwabo kuko kugira ngo ubone umusaruro mwiza ni uko uba ufite abatoza beza"
Abatoza 25 bari mu mahugurwa:
Turatsinze Dismas (Police HBC),Munyangondo JMV (APR HBC),Mudaharishema Sylvestre (ES Kigoma), Nyambizi Etienne (EAV Mayaga),Ndayisaba Sadi (College de Gisenyi), Ryabonyende Guillaume (ES St Vincent), Kanyarwanda Emmanuel (GS Rambura), Niyokwizerwa Joel (ADEGI), Ndagijimana Dieudonne (Nyakabanda), Muhirwa Nkusi Ezechiel (Inkumburwa), Sindayigaya Aphrodis (TSS APPEGA), Ngirimana Jean Pierre (GS Mwendo), Hategekimana Bernard (GS Gitwa),Ntibwirizwa Alexis Chance (GS Nyinawimana), Nzabanterura Didace (GS Muhazi), Nyirimanzi JMV (GS Mugina), Kazuwitonze Gisele (IPRC West), Mwiseneza Innocent (IPRC West), Musanganire Dieudone (IPRC West), Murenzi Theophile (EP Zaza B), Nzabikunze Alexis (TTS Mutenderi), Nkundiye Ildefonse (GS Kigina) NA Mutarambirwa Claude (GS St Aloys).
Iyi mpuguke ije mu Rwanda inshuro ya kabiri dore ko yaje muri 2008 ubwo aba batoza bakoreraga “Licence D” bakaba bari bayimaranye imyaka 10. Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa tariki 05/03/2018.
Amwe mu mafoto y’umunsi wa mbere w’amahugurwa
<
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
es kigoma noneho iraje imare amakipe ibifashijwemo numutoza wongerewe ubumenyi Congo!!!!!!!!!!!!!!