Gorillas Handball Club yamaze gusezera muri Shampiona
Ikipe y’abakobwa y’umukino w’intoki wa Handball izwi ku izina rya Gorillas Handball Club yamaze gusezera muri Shampiona y’umwaka wa 2015 nyuma y’aho igiye gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato by’umwihariko mu bakobwa.
Mu gihe kuri uyu wa gatandatu aribwo hatangira Shampiona y’umukino wa Handball mu Rwanda, ikipe ya Gorillas y’abakobwa yarangije ku mwanya wa kabiri muri Shampiona y’umwaka ushize, ubu yamaze gusezera muri iyi Shampiona y’umwaka wa 2015.
Ikipe ya Gorillas Handball Club yashinzwe mu mwaka wa 2012 ikaba n’ubwo itangaza ko yamaze kuva muri iyi Shampiona ya 2015 izakomeza gufatanya na Federasiyo y’umukino wa Handball mu Rwanda ,mu rwego rwo guteza imbere impano z’abakiri bato.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’ikipe ya Gorillas Handball Club, Alfred TWAHIRWA yadutangarije ko basezeye muri Shampiona kubera ko bashaka gushyira imbaraga nyinshi mu gushyigikira umukino wa Handball mu bakiri bato by’umwihariko mu bakobwa.
Twahirwa Alfred yagize ati "Impamvu ni uko dufite izindi gahunda tubona arizo zifite uruhare mu guteza handball y’abagore imbere,harimo kuzamura abana no gufasha abarangiza amasomo gukomeza kwiga banakina."
Yakomeje agira ati" Ni gahunda equipe yahisemo yo gushyira imbaraga muri gahunda zo kuzamura abana, no gushyira imbaraga muri gahunda zizamura urwego rwa Handball dukomeza kandi gukorana na Centre de formation turi kubaka za Kimisagara, Ruyenzi na Gisozi."
Iyi Shampiona ya Handball mu bagore iteganijwe gutangira kuri uyu wa gatandatu izaba igizwe n’amakipe atandatu agabanije mu matsinda abiri:
Itsinda rya mbere
Apega, Duha na Gs Mwendo
Itsinda rya kabiri
Apapegi Cyuru, ES Mukingi, Kie
Imikino y’umunsi wa mbere
Kuwa gatandatu 16/05/2015, Saa yine:
APAPEGI CYURU VS ES MUKINGI
Ku Cyumweru
10:00 GS MWENDO VS DUHA
11:30 GS GAHENGERI VS GS MWENDO
01:00 GS GAHENGERI VS DUHA
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|