Umukino wa Rayon Sports washyizwe Saa moya z’ijoro-Impinduka muri shampiyona

Imwe mu mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona yahinduriwe amasaha, aho umukino wa AS Kigali na Rayon Sports washyizwe Saa Moya z’ijoro

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje zimwe mu mpinduka zakozwe ku ngengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, by’umwihariko imikino itatu izabera I Nyamirambo.

Ku wa Garandatu tariki 09/12/2023, hateganyijwe imikino itatu igomba kubera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho ku ngengabihe isanzwe umukino wa Gasogi na Mukura, n’uwa Kiyovu na Etincelles yose yari ipanze ku isaha imwe ya Saa Cyenda, naho uwa rayon Sports na AS Kigali ukaba I Saa kumi n’ebyiri.

Umukino wa AS Kigali na Rayon Sports uzaba Saa moya z'ijoro
Umukino wa AS Kigali na Rayon Sports uzaba Saa moya z’ijoro

Gahunda ivuguruye ya FERWAFA yahinduye amasaha aho umukino wa Kiyovu na Etincelles washyizwe Saa Saba z’amanywa (13h00), uwa Gasogi na Mukura washyizwe I Saa Kumi (16h00), naho uwa AS Kigali na Rayon Sports ushyirwa Saa moy z’ijoro (19h00).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka