Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje zimwe mu mpinduka zakozwe ku ngengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, by’umwihariko imikino itatu izabera I Nyamirambo.
Ku wa Garandatu tariki 09/12/2023, hateganyijwe imikino itatu igomba kubera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho ku ngengabihe isanzwe umukino wa Gasogi na Mukura, n’uwa Kiyovu na Etincelles yose yari ipanze ku isaha imwe ya Saa Cyenda, naho uwa rayon Sports na AS Kigali ukaba I Saa kumi n’ebyiri.
Gahunda ivuguruye ya FERWAFA yahinduye amasaha aho umukino wa Kiyovu na Etincelles washyizwe Saa Saba z’amanywa (13h00), uwa Gasogi na Mukura washyizwe I Saa Kumi (16h00), naho uwa AS Kigali na Rayon Sports ushyirwa Saa moy z’ijoro (19h00).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|