Iyi penaliti yabonetse mu mukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Mukura VS imaze ibaye iyi kipe, yanganyijemo na APR FC 0-0. Kuboneka kw’iyi penaliti byatangiye ku munota wa 34 n’amasegonda 21, ubwo Thaddeo Lwanga yanyuzaga umupira kuri Shaiboub hagati mu kibuga na we atareba aho awutanze, ako kanya yahise awuha Ruboneka Bosco.
Roboneka na we yubuye amaso mu masegonda macye maze umupira umuva ku kirenge ku munota wa 34 n’amasegonda 28, awuhereza rutahizamu Victor Mbaoma. Uyu mupira wari mu kirere widunze hasi ugeze hanze gato y’urubuga rw’amahina, Mbaoma yashatse kuwurenza umunyezamu Ssebwato Nicholas wari wasohotse biranamukundira ku munota wa 34 n’amasegonda 31, ariko umurenga ujya hanze gusa umusifuzi avuga ko muri uku guhura umunyezamu yakoze ikosa ryagushije Victor Mbaoma mu rubuga rw’amahina.
Kuva kuri uyu munota wa 34 n’amaseginda 31, Victor Mbaoma yahise aryama hasi kugeza ku munota wa 35 n’amasegonda 54 ari kwitabwaho n’abaganga, ari nako abakinnyi ba Mukura VS babwira umusifuzi ko icyemezo afashe batacyemeranyaho, aba bari barimo umunyezamu Ssebwato Nicholas warahiye agatsemba ko atigeze akora kuri uyu rutahizamu. Ibi byanatumye uyu munyezamu ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse na penaliti iraterwa.
Iyi penaliti yari yabonetse ku munota wa 34 n’amasegonda 31 yatewe na Victor Mbaoma ku munota wa 37 n’amasegonda 31, maze umunyezamu wa Mukura VS yongera kwerekana ubuhangange bwe ayikuramo, ndetse umupira ntunamucike na gato maze Mbaoma waherukaga gutsinda penaliti ku mukino wa Marine FC, ahita asutama yibaza ibibaye kuri we ariko umukino urakomeza.
Ssebwato Nicholas ni umunyezamu kugeza ubu mu Rwanda ufatwa nk’uwa mbere imbere, bitewe nuko afasha Mukura VS. Ibi kandi bishimangirwa nuko muri iyi mpeshyi ubwo yari asoje amasezerano yifujwe n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports na Musanze FC nayo yamwifuje, ariko ikabona ubushobozi bw’ibyo yasabaga itabubona, ahitamo kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|