Youssef ashobora kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

Umunya-Maroc Youssef Rharb wigeze gukinira Rayon Sports byitezwe ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

Umwe mu bantu ba hafi mu ikipe ya Rayon Sports yabwiye Kigali Today ko mu masaha asigaye ngo isoko rifunge Youssef ashobora kuyinjiramo ndetse akagera mu Rwanda tariki 27 Mutarama 2023.

Ati"Yego nibyo,nta gihindutse azagera mu Rwanda ejo."

Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ariko agenda shampiyona itarangiye ku byavuzwe ko ari ukubera imyitwarire mibi.

Youssef Rharb ashobora kugaruka muri Rayon Sports
Youssef Rharb ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rizafunga imiryango kuri uyu wa Gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka