Vision FC na Rutsiro FC zizamutse mu cyiciro cya mbere

Binyuze mu mikino ya kamarampaka (playoffs) yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, ikipe ya Rutsiro FC na Vision FC, zabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Rutsiro FC yishimiye gusubira mu cyiciro cya mbere
Rutsiro FC yishimiye gusubira mu cyiciro cya mbere

Ni imikino ya kamarampaka yo guhatanira kujya mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yahuje amakipe abiri yabaye aya mbere mu matsinda yabarizwagamo.

Ni imikino yahuje Rutsiro FC n’Intare FC zabaye iza mbere mu itsinda A, mu gihe mu itsinda B hari hazamutsemo amakipe abiri ari yo Vison FC na AS Muhanga yazamutse nyuma y’uko ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi ikuweho amanota bitewe no gukinisha umukinnyi utari ufite ibyangombwa.

Iyi mikino ya kamarampaka yatangiye ku wa 22 Gicurasi 2024, aho ikipe ya Vision FC yatangiye itsinda AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wari wabereye ku Mumena. Kuri iyo tariki kandi ikipe ya Rutsiro FC yari yanganyije umukino wa mbere n’ikipe ya Intare FC mu mukino wari wabereye i Shyorongi.

Ku munsi wa kabiri, ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC mu Karere ka Muhanga tariki 25 Kamena 2024. Uyu mukino ikipe ya AS Muhanga yawutakaje itsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe. Kuri iyo tariki kandi ikipe ya Vision FC yatsinze Intare FC igitego kimwe ku busa. Mu mukino wasozaga imikino ibanza ya kamarampaka, ikipe ya AS Muhanga yatsinze ikipe ya Intare FC ibitego bibiri ku busa. Ni mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yari yatsindiwe iwayo kuri Stade ya Mukebera igitego kimwe ku busa na Vision FC. Ibi byahise bituma ikipe ya Vision FC isoza iyoboye mu mikino ibanza ku manota icyenda ikurikiwe na Rutsiro FC yari ifite amanota ane.

Mu mikino yo kwishyura yatangiye tariki 02 Kamena 2024 mu Karere ka Muhanga ikipe ya AS Muhanga yahanganyirije n’ikipe ya Vision FC ibitego bibiri kuri bibiri, mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yatangiye itsinda ikipe ya Intare FC ibitego bibiri ku busa mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 03 Kamena 2024.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, ikipe ya Rutsiro FC yakatishije itike yo gukina imikino y’icyiciro cya mbere itsinze ikipe ya AS Muhanga ibitego bibiri ku busa, naho mu mukino wahuzaga ikipe ya Intare FC na Vision FC yamaze kubona itike yo gukina icyiciro cya mbere, ikipe ya Intare FC yatsinze ikipe ya Vision FC ibitego bitatu kuri bibiri. Ibi byahise bisiga ikipe ya Rutsiro FC iyoboye ku manota icumi, ikurikiwe n’ikipe ya Vision FC ifite amanota icumi, ku mwanya wa gatatu hari ikipe ya AS Muhanga ifite amanota ane, mu gihe ikipe ya Intare FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane.

Aya makipe yombi bidasubirwaho azakina imikino y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) 2024-2025, izatangira tariki 10 Kanama 2024 ikaba izarangira tariki 30 Gicurasi 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa rutsiro fc ikwiriye kugira stadium kuko mukebera sikibuga cyo gukinirwaho n’ikipe yo mu cyiciro cyambere.
Murakoze

Rukundo Jean Paul yanditse ku itariki ya: 6-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka