Uwasifuriye Gasogi na Gicumbi yahagaritswe ukwezi

Umusifuzi Umutoni Aline wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi na Gicumbi ku munsi wa 10 wa shampiyona, yahagaritswe ukwezi adasifura imikino ya shampiyona.

Ni umukino wa shampiyona wari wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 26 Ukwakira 2019, umukino waje kurangira ikipe ya Gasogi itsinze igitego 1-0 ku munota wa 52 w’umukino, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Ndekwe Felix.

Umutoni Aline wasifuraga uyu mukino mu kibuga hagati yahanwe
Umutoni Aline wasifuraga uyu mukino mu kibuga hagati yahanwe

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Banamwana Camarade aganira n’itangazamakuru agaragaza ko atishimiye ibyabereye mu mukino, akavuga ko hari Penaliti ebyiri yimwe zashoboraga kumuha intsinzi.

Uyu musifuzi bivugwa ko yagiye yirengagiza amakosa yakorewe Gicumbi FC
Uyu musifuzi bivugwa ko yagiye yirengagiza amakosa yakorewe Gicumbi FC

Mu nama yahuje komisiyo y’abasifuzi tariki 27/11/2019, yafashe umwanzuro wo guhagarika Umutoni Aline mu gihe cy’ukwezi adasifura imikino ya shampiyona, igihano cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva tariki 28/11/2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wasanga ka "GITI" kari kamugezeho!

athuw yanditse ku itariki ya: 5-12-2019  →  Musubize

Numva aba akwiye guhagarikwa umwaka wose amande ahwanye n’Amafaranga ikipe iba yakoresheje yose itegura uwo mukino mubyigeneza thx.

Oxile yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize

guhanwa nibyo, ariko ibihano nibito they dont lose anything(referees)
equipe ihombye three points ariko umusivuzi ntacyo ahomba kuko ninkaho badahembwa mukwezi ahanishijwe kudasifura like 4 games ndakeka nta ninibihumbi 100000 ahomba. ibihano bivugururwe

KAYONGA yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka