Uwari Meya wa Ngororero yatorewe kuyobora Etincelles Fc

Ikipe ya Etincelles yashyizeho Komite nshya, ni nyuma yo kubona umuterankunga mushya bazakorana guhera muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri iki Cyumweru ikipe ya Etincelles ni bwo yatoye komite nshya, aho yaje gutora uwari Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon wigeze no kuyiyobora mu myaka ishize, agasimbura Mvano Etienne wari Perezida ubu watowe mu bajyanama b’iyo kipe.

Ruboneza Gedeon wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero
Ruboneza Gedeon wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero

Komite nshya yatowe

Perezida: Ruboneza Gedeon
Visi-Perezida wa mbere: Ndaribumbye Vincent
Visi-Perezida wa kabiri: Hassan
Umunyamabanga mukuru: Kabanda Innocent
Ushinzwe gushaka amasoko: Hitayezu Dirigeant
Abajyanama: Mvano Etienne, Gafora Sentibagwe, Mutangana Emmanuel na Twagirayezu Pierre Celestin

Ikipe ya Etincelles yari yabaye iya karindwi umwaka ushize yamaze gushyiraho Komite nshya
Ikipe ya Etincelles yari yabaye iya karindwi umwaka ushize yamaze gushyiraho Komite nshya

Kugeza ubu ikipe ya Etincelles izakina Shampiyona idafite ikibazo cy’amikoro nyuma yo kubona umuterankunga (Fezabet) bazafatanya guhera muri uyu mwaka w’imikino, iyo kipe kandi ikaba yari yasoje Shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka