Uruzinduko rw’abayobozi ba FERWAFA muri FIFA rushobora kuzamura umupira w’u Rwanda

Mu rugendo bateganya kugirira ku cyicaro cya FIFA tariki 30/01/2012, Abayobozi ba FERWFA bafite byinshi bazasaba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Sep Joseph Blater, gutera inkunga umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) , Ntagungira Celestin aherekejwe n’umunyamabanga mukuru w’iryo shyirahamwe, Gasingwa Michel, bazakirwa na Joseph Blater ku cyicaro cya FIFA i Zurich mu Busuwisi maze bagirane ibiganiro bigamije iterambere ry’umupira w’amaguru.

Mu byo abo bayobozi bamaze amazi atatu bayobora FERWAFA bifuza gusaba ko FIFA yafashamo umupira w’amaguru w’u Rwanda, harimo kuzamura abana batoya bahereye mu mikino ikinirwa mu ntara n’uturere bita ‘Ligue’.

Gasingwa avuga ko bashaka gukora gahunda y’imyaka hagati y’itandatu n’umunani izafasha kuzamura abana batoya hanyuma muro urwo ruzinduko bakazasaba ko umuyobozi wa FIFA yayishyigikira.

Ikindi bazasaba nibagera i Zurich, ni ugusaba ko FIFA yafasha FERWAFA kubaka hoteli amakipe yasuye u Rwanda ndetse n’Amavubi yajya acumbikamo igihe ari mu myitozo.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yavuze ko uru ruzinduko ruzanabafasha gukomeza gutsura umubano mwiza urangwa hagati ya FERWAFA na FIFA.

Gasingwa yagize ati “Abatubanjirije kuyobora FERWAFA turabashimira cyane ko bari baragiranye umubano mwiza na FIFA ari nayo mpamvu natwe nk’abayobozi bashya muri FERWAFA dushaka gukomeza uwo mubano kuko udufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru”.

Umubano w’u Rwanda na FIFA umaze igihe kinini ari nta makemwa, dore ko umuyobozi wa FIFA ari we wafashije u Rwanda gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru ndetse anariha ibikoresho. Binyuze mu mushinga wa FIFA witwa Goal, FIFA yafashije u Rwanda kubaka ibibuga bigezweho byo gukiniraho ndetse no gukoreraho imyitozo byubatswe hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Mu bindi FIFA ifasha umupira w’amaguru mu Rwanda harimo inkunga ya miliyoni 150 z’amanyarwanda itanga buri mwaka mu rwego rwo koroshya ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Editor, Mwaramutse! Iyi nkuru hari ahantu hari udukosa mwakongera mugakosora. Urugero ijambo FERWAFA ribura inyuguti ya A muri intro, ahari kwandikwa amezi handitse amazi.
Murakoze

René Anthère Rwanyange yanditse ku itariki ya: 28-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka