Uri ingenzi ku gihugu: Mbappe yahishuye ibyo yabwiwe na Perezida Macron
Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG iwabo mu Bufaransa, yatangaje ko ubwo mu mpeshyi y’uyu mwaka yifuzaga kujya muri Real Madrid, yasabwe na Perezida Emmanuel Macron ko yaguma muri iyi kipe, kuko ari umuntu w’ingenzi ku gihugu.
Kylian Mbappe w’imyaka 23 y’amavuko, yavuze ko guhamagarwa kuri telefone na Perezida Macron ari kimwe mu bintu by’ingenzi, byatumye atajya muri Real Madrid yari yizeye kumubona.
Yagize ati “Ntabwo natekerezaga ko ngiye kuvugana na Perezida ku hazaza hanjye mu rugendo rwanjye rw’umupira”.
Ati “Ni ibintu birenze ni ukuri! Yarambwiye ngo nifuza ko waguma hano ntabwo nifuza ko ugenda ubu, kuko uri ingenzi ku gihugu. Yaravuze ngo ufite igihe cyo kuzagenda, ushobora kuguma hano ikindi gihe gito.”
Kylian Mbappe mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wari usoje amasezerano muri PSG, yifuzaga kuba yakinira ikipe y’inzozi ze, Real Madrid nayo yari yaramwizeye ko azayijyamo, gusa yahise yongera amasezerano y’imyaka itatu izageza muri 2025 agikinira PSG.
Aya masezerano mashya Kylian Mbappe yongereye muri PSG yagezemo mu 2017, avuga ko umushahara we ungana na miloni 4 z’Amapawundi ku kwezi, mu gihe kandi yahawe agera kuri miliyoni 100 z’Amapawundi kugira asinye ayo masezerano mashya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|