Umwenda Rayon Sports izaserukana muri shampiyona ya 2018/2019 wagiye ahabona

Rayon Sports yamuritse umwenda izaserukana muri shampiyona ya 2018/2019 ugaragaraho umuterankunga mushya witwa BONANZA.

Uyu ni umwenda izajya ikinana mu rugo
Uyu ni umwenda izajya ikinana mu rugo

BONANZA kikaba ari ikigo cy’Abashinwa gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, kikaba gifitanye amasezerano na Rayons Sport yo kuzajya bayiha Miliyoni 5 buri kwezi.

Ayo masezerano na BONANZA akaba aje yiyongera ku yo Rayon Sports ifitanye n’uruganda rukora ikinyobwa cya Skol, aho igenera Rayons Sport 8.200.000 Frw ku kwezi, ndetse ikanagira icyo iyongereraho kuri buri gikombe yegukanye.

uyu ikazajya iwukinana yasuye
uyu ikazajya iwukinana yasuye
Uyu ni umwambaro wo guserukana bajya gukina
Uyu ni umwambaro wo guserukana bajya gukina
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turabyishimiye Kbs Amazina ningobwa pe

Twizerimana jean de dieu yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

Uyumwenda nimwiza cyane pe ark hakenewe n’amazina kumyenda!

Mathias yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Iyi myenda yabo yo guserukana bagiye gukina hari aho umuntu yayibona akeneye kuyigura?

Gerard yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ni mwiza ariko birabaje kubona rayon sport dukunda isubiye ku kakera k’imyenda itagira amazina y’abakinnyi.

Habimana yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka