Umwaka w’imikino 2019-2020 usize abatoza 11 birukanywe

Nyuma yo kwirukanwa kwa Adel Abdelrahman muri Musanze FC, yujuje umubare w’abatoza 11 birukwanwe muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020 n’amakipe akina icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Umusaruro muke, kutumvikana n’abo bakorana, no gutonesha bamwe mu bakinnyi, ni bimwe mu bishinjwa abatoza birukanwa n’amakipe hano mu Rwanda.

Uyu munsi Kigali Today irakugezaho urutonde rw’amakipe n’abatoza bamaze kwirukanwa muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020.

Musanze FC na Etincelles zimaze gutandukana n’abatoza babiri muri uyu mwaka

Niyongabo Amars yijeje Musanze FC gutwara igikombe ariko yirukanwa hadateye kabiri
Niyongabo Amars yijeje Musanze FC gutwara igikombe ariko yirukanwa hadateye kabiri

Ikipe ya Musanze FC yatangiye umwaka wa shampiyona itozwa n’umutoza Niyongabo Amars, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Uyu mugabo yijeje Abanyamusanze ko azabafasha gukina imikino ya CAF, byari bivuze gutwara igikombe cyaba icya shampiyona cyangwa icy’amahoro. Bidateye kabiri uyu mugabo yarirukanwe aho yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Heroes mu gice kibanza cya Shampiyona.

Nyuma ya Niyongabo Amars, Musanze yazanye umutoza ukomoka mu Misiri Adel Abdelrahman, wirukanwe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2020. Mu mikino icyenda ya shampiyona yatoje muri Musanze FC, yatsinzemo imikino ine, atsindwa imikino ibiri anganya imikino itatu.

Seninga Innocent yasezeye muri Etincelles FC yagiriyemo ibihe byiza muri 2016
Seninga Innocent yasezeye muri Etincelles FC yagiriyemo ibihe byiza muri 2016

Etincelles FC yatangiranye shampiyona ya 2019-2020 itozwa na Seninga Innocent, waje gusezera muri iyi kipe mu kwezi k’Ugushyingo uwo mwaka. Nyuma ya Seninga Innocent, ikipe ya Etincelles FC yagaruye umutoza wahoze ayitoza Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni, na we utararengeje amezi abiri.

Mukura VS, Bugesera FC, Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Heroes FC na Rayon Sports zatandukanye n’umutoza umwe

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye shampiyona itozwa na David Espinoza. Uyu mutoza yagizwe ibanga kugera yeretswe abakunzi ba Rayon Sports bari kuri Sitade ya Ngoma mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

Uyu mugabo wakunzwe n’abatari benshi mu bafana ba Rayon sports kubera kwicaza Kakule Mugheni Fabrice, yaje kwirukanwa nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona asimbuzwa Cassambungo André.

Mugunga Dieudonne Burucaga (ibumoso) yasimbuwe na Ruremesha Emmanuel wicaye hagati muri Kiyovu Sports
Mugunga Dieudonne Burucaga (ibumoso) yasimbuwe na Ruremesha Emmanuel wicaye hagati muri Kiyovu Sports

Kiyovu Sports ni ikipe itarahiriwe no kugenda kwa Kirasa Alain wayigejeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro 2019 igatsindwa na AS Kigali. Mu gushaka imbaraga zishaka usimbura Kirasa, yazanye Mugunga Dieudonne bita Burucaga wabaye umukinnyi ukomeye wa Kiyovu Sports mu myaka yashize. Burucaga ntabwo yatanze umusaruro yifuzwagaho asimburwa na Ruremesha wari umwungurije muri iyi kipe.

Mukura VS yabaye ikipe ya mbere yirukanye umutoza muri 2019-2020. Gutandukana na Haringingo Francis werekeje muri Police FC byatunguye abakunzi ba Mukura VS, maze iyi kipe yitabaza Umunyacameroun Olivier Ovambe wari wimwe amasezerano muri Rayon Sports.

Olivier Ovambe watozaga Mukura yabaye umutoza wa mbere usezerewe mu mwaka wa 2019-2020
Olivier Ovambe watozaga Mukura yabaye umutoza wa mbere usezerewe mu mwaka wa 2019-2020

Ovambe yatwaye igikombe cy’Agaciro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma. Umwaka ugitangira yari yizeweho byinshi ariko nk’uko amakuru yavaga i Huye, yashinjwe itonesha ry’abakinnyi asezererwa nta mezi abiri atoje, asimbuzwa uwari umwungiriza we Tonny Hernandez.

Bugesera FC yabaye isibaniro ry’abakinnyi n’abatoza mu myaka itatu ishize, aho imaze gutozwa n’abatoza umunani. Umwaka watangiye iha akazi Bisengimana Justin. Ku isoko yumvikanye igura abakinnyi bakomeye barimo Chabalala, Moustapha Francis, ndetse n’abandi.

Gusa amahirwe ntiyamukundiye muri iyi kipe, Justin Bisengimana yabaye umutoza wa gatatu wirukanwe muri uyu mwaka asimbuzwa Masudi Djuma ugitoza Bugesera FC kugeza ubu.

Nduwantare Ismail (iburyo) yasezerewe muri Gicumbi FC nyuma yo gutsindwa imikino itanu
Nduwantare Ismail (iburyo) yasezerewe muri Gicumbi FC nyuma yo gutsindwa imikino itanu

Gicumbi FC mu bibazo by’amikoro yishimye aho yishikira izana umutoza Nduwantare Ismail ukomoka mu Burundi. Uyu mugabo asa n’aho yatunguwe n’ibyo yumvaga mu mupira w’u Rwanda ko amafaranga ahaba kuyarya bisaba kwiyuha akuye, bidateye kabiri byatangiye havugwa kutumvikana na Banamwana Camarade umwungirije. Nyuma y’iminsi yaje kwerekwa umuryango nyuma yo gutsindwa imikino itanu ikurikirana.

Heroes FC yatandukanye na Stephan Johanseen wayibwiye ko agiye kwita ku muryango we
Heroes FC yatandukanye na Stephan Johanseen wayibwiye ko agiye kwita ku muryango we

Heroes FC mu cyiciro cya mbere yakomeje umurongo wayo wo kuzamura abana bato, yazanye umutoza ukomoka muri Suede, Stephen Johansen, usanzwe umenyereweho kuzamura abana bato.

Kuzamura impano no gushaka amanota umenya byombi bidahura. Uyu musaza yasezeye muri iyi kipe avuga ko akeneye kwita ku mu ryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye amakuru meza mutugezaho,ikibazo mfite ngo Rage Byiringiro muri aper fc amasezerano ngo yararangiye?ese agiye kujya muyihe kipe?murakoze

Uwiduhaye Radislas yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka