Ubwo hasozwaga amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2024’ ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, ariko by’umwihariko aza kubazwa uko abona ikipe ya Rayon Sports.
Dr Usta Kaitesi yabanje kuvuga uko ibibazo bya Rayon Sports byatangiye, avuga uko abona kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ihagaze haba mu rwego rw’imiyoborere ndetse no mu kibuga ari naho akenshi abafana bareba.
Yagize ati "Umukino ni umukino, ikipe ku byo tubona, ibihe ikipe yarimo icyo gihe, amakimbirane yari ahari, mujye mwibuka ko byanabaye muri Covid nta mikino ihari , ni nacyo kibigira ikibazo cy’imiyoborere, ntabwo abantu bakinaga, abantu kugirana ikibazo kuri ruriya rwego badakina bikubwira ko icyo bapfaga kitari umupira,"
"Uyu munsi uko ikipe ihagaze n’uko umupira umera, ibyo ni ibibera mu kibuga, ariko icyari kigamijwe cyane ni ukugira ngo ikipe igira ubuyobozi bwita ku nyungu z’ikipe kandi zitarimo urujijo, kirya gihe twari dufite abantu bamwe bavuga ngo ni abayobozi bandi nabo ngo ni abayobozi, ciyo twakemuye rero cyari ikibazo cy’imiyoborere kandi nk’uko ubivuze hari abagiye batubwira ko ibibazo ikipe ifite nta kibazo cy’imiyoborere ifite."
Yagarutse cyane kuri Rayon Sports nk’umuryango utari uwa Leta.....
"Ntabwo nzi abitwa ba nyirikipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyirawo bitwa amazina bwite, uba ari umuryango, ushingiye ku nyungu rusange, akibaza yabajije ngo ikipe y’abaturage, ni ukuvuga ngo niba ari ikipe y’abaturage ikibazo yari ifite cyari ubuyobozi, abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo, ntabwo ari umutungo bwite w’ikipe, birashoboka ko hari umuntu wari ufite inyungu akura mu ikipe wabangamiwe n’inyungu bwite yakuraga mu ikipe, n’ubundi abagize ikipe ya Rayon Sports ni bo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari baratwandikiye, bandikira Nyakubahwa Perezida wa Republika, tuza kwiga ikibazo kiri mu ikipe, tugikemura mu buryo bw’imiyoborere"
Uko hagiyeho ubuyobozi....
Dr Usta Kaitesi yakomeje agira ati "Umuyobozi wa Rayon Sports uriho, RGB yashyizeho komite y’agateganyo igizwe n’abantu bari batowe n’abo bose bavuga ko ari ba nyirikipe, komite y’agateganyo inoza amategeko ya Rayon Sports ishyiraho inteko itora itavuka buri munsi hagiye kujyaho amatora, ivuga uburyo abagize ziriya clubs z’abafana ari nazo zitora zijyaho, hanyuma Clubs z’abafana zitora ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba wabyitirira urwego rw’imiyoborere (RGB) ubundi izo ni zo nshingano zacu, inshingano z’urwego rw’imiyoborere ni ugutuma imiyoborere ishoboka, ariko igihe cyose iyo tubikoze dushaka abari muri uwo muryango, tukabafasha kwishakira umuti w’ikibazo, kandi iyo ni yo nzira yakoreshejwe kuri Rayon Sports."
"Birashoboka rero ko wenda ikipe yari yaratakaje kuba ikipe y’abanyarwanda bayikunda rusange, yarabaye iy’abantu bwite, iyo urebye abafana ba Rayon Sports uko bangana, ntabwo nkeka ko abavuga ko bari ba nyirayo, ari abo banyarwanda rusange, kuko abanyarwanda rusange ba Rayon Sports bari baradusabye kotubakemurira ikibazo, kandi twagikemuye mu buryo bw’imiyoborere kubera buriya Rayon Sports ni ikipe y’umuryango utari uwa Leta nyarwanda, umuryango utari uwa Leta nyarwanda ugira uburyo ujyaho, ugira uburyo abayobozi bawo bajyaho, ni nabwo buryo bwakoreshejwe, nta bundi buryo bwakoreshejwe usibye uburyo bw’amategeko bw’uburyo ubuyobozi bw’imiryango itari iya Leta bujyaho."
Abajijwe niba babona Jean Fidèle yakomeza kuyobora Rayon Sports, ati “Abatoye ubuyobozi ni na bo bafite uburenganzira butora abandi, ni na bo bashaka abakandida, ngira ngo nk’umuyobozi wa Rayon Sports n’abo ayobora muri rusange n’abandi bahari muri Rayon Sports ni uburenganzira bwabo kureba aho ikipe ijya n’icyo bayifuzaho, bagatoranya abo bagira abayobozi.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|