Umutoza wa Gicumbi yisanze ku kibuga wenyine ubwo yari agiye gukoresha imyitozo

Abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi bahagaritse imyitozo nyuma y’uko abakinnyi bavuga ko hari ikirarane cy’umushahara batarahabwa, bakaba bazayisubiramo ngo ari uko bishyuwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Banamwana Camarade utoza ikipe ya Gicumbi yisanze ku kibuga wenyine aho yari agiye gukoresha imyitozo, ahamagaye kapiteni w’iyi kipe amubwira ko impamvu basibye imyitozo ari uko iyi kipe ibafitiye ikirarane cy’umushahara w’ukwezi kumwe, nk’uko yabitangarije KT Radio.

Yagize ati "Njye nageze ku kibuga ngiye gukoresha imyitozo nk’uko bisanzwe, mpageze mbura abakinnyi ngerageza kubahamagara, mpamagaye kapiteni ambwira ko babafiriye ukwezi kumwe"

"Ngo bazi ko iyo ari mu mezi ya nyuma bashobora kubambura, ubusanzwe bahembwa ku itariki zirindwi, barabona hashobora kujyamo ukundi kwezi kwa kabiri kw’ikirarane bikaba byatuma umwaka w’imikino urangira bafitiwe ibirarane"

Banamwana Camarade utoza Gicumbi yageze ku kibuga abura abakinnyi
Banamwana Camarade utoza Gicumbi yageze ku kibuga abura abakinnyi

"N’ejo nzasubira ku kibuga, nibaza mbakoreshe, nibataza nongere ntange raporo, gusa wenda bishobora no gukemuka mbere kuko Governor twavuganye, Mayor wa Gicumbi nawe amaze pamagara, dufitanye mu minota mike n’abayobozi ubwo dutegereje ikiza kuvamo"

Banamwana Camarade nawe ngo afitiwe ikirarane ariko ntiyasiba akazi

"Ibirarane bamfitiye ni nk’ibyo baftiye abakinnyi, uko ikibazo cy’abakinnyi baza kugikemura ni ko nanjye baza kugikemura, ariko njye sinahagarika imyitozo kuko naba nishe amasezerano."

Camarade yadutangarije ko abakinnyi bamubwiye ko ikibazo nikiramuka gikemutse na nyuma ya Saa Sita bashobora gukora imyitozo, ariko nibidakemuka bataza kuyitabira, bishobora no kuzagira ingaruka ku mukino bafitanye na Musanze mu mpera z’iki cyumweru.

Kugeza ubu ikipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 17, aho irwanira kudasubira mu cyiciro cya kabir hamwe n’amakipe nka Kirehe n’Amagaju.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndumva abakoresha imisoro y’abaturage ari ibibazo. Nimureke ikipe za rubanda zikinire umupira, naho ubundi umunsi Leta yasanze hari aho ikeneye kubaka za centre de sante zigahindurwamo ibitaro, aho amafaranga yatangwaga mu makipe y’umupira ntazahagarara y’amakipe yibwiraga ko akomeye agasubira ku kayo.

jsajasajkadkj yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

gute she kd dukatwa umusanzu buried kwezi?

Theo yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka