Umutoza w’Amavubi yasobanuye ikibazo cya Ani Elijah n’uko biteguye Benin na Lesotho

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi, Torsten Spittler yatangaje byinshi birimo imyiteguro y’imikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi, anatangaza byinshi kuri rutahizamu Ani Elijah.

Umutoza w’ikipe y’igihugu "AMAVUBI" Torsten Spittler yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, asobanura uko ikipe ihagaze ubu ndetse n’ikibazo cya rutahizamu Ani Elijah uheruka guhamagarwa, aho yavuze FERWAFA ikiri kuvugana na FIFA

Yagize ati "Baracyabyigaho kuko muri iyi myaka amategeko ya FIFA yarahindutse, tugomba kubyitondera kugira ngo bizabe binyuze mu mucyo, turacyategereje igisubizo tuzahabwa na FIFA ibindi tuzabireba nyuma"

Umutoza Torsten Spittler aganira n'itangazamakuru
Umutoza Torsten Spittler aganira n’itangazamakuru

Yakomeje agira ati "Turateganya ko yazadukinira imikino ibiri yaba umukino wa Lesotho ndetse n’umukino wa Benin mu gihe FIFA yaba yabitwemereye, mu gihe bitaba byakunze dufite n’abandi ba rutahizamu barimo Nshuti Innocent bityo reka dutegereze icyo FIFA izadusubiza."

Yasubije ibibazo birimo icya Ani Elijah
Yasubije ibibazo birimo icya Ani Elijah

"Twebwe nk’abatoza duhora dushaka abakinnyi beza bakinina ikipe y’igihugu, twarebye imikino myinshi ya shampiyona tubona Elijah ari umukinnyi mwiza ufasha ikipe ye, tumwegereye atubwira ko nawe yifuza gukinira ikipe y’igihugu gusa si twe dufata umwanzuro wa nyuma byo biri mu maboko ya FIFA nibishoboka ko adukinira natwe bizadushimisha"

Avuga ko bari gutegura amarushanwa abiri icya rimwe

Ati "Ntabwo turi gutegura ikipe izakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi gusa, ahubwo turi gutegura ikipe izakina amarushanwa menshi arimo na CECAFA izaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga"

"Tugerageza guhamagara abakinnyi bitwaye neza mu makipe atandukanye muri shampiyona, icyumweru cya mbere twakoranye n’abakinnyi benshi bakina imbere mu gihugu, no mu cyumweru gitaha dufite abakinnyi bagera ku icyenda bazaturuka hanze y’igihugu, tugomba kwitegura cyane kuko nyuma y’iyi mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi hazacamo icyumweru kimwe dutangire gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup"

Imikino Amavubi ari kwitegura iri mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka wa 2026 kizabera mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexique kikazaba ari nacyo gikombe cya mbere cyakiriwe n’ibihugu bitatu. 

Muri iyi mikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi u Rwanda ruyoboye itsinda ruherereyemo rya C n’amanota 4, rugakurikirwa na Afurika y’Epfo ifite amanota 3, Nigeria n’amanota 2, Lesotho amanota 2, Zimbabwe amanota 2, ku mwanya wa nyuma hakaza Benin ifite inota rimwe (1). 

U Rwanda ruzakina imikino ibiri mu kwezi kwa Kamena, irimo umukino ruzakirwamo n’ikipe y’igihugu ya Benin tariki 06/06/2024 bakazinira i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuri stade Stade Félix-Houphouët-Boigny, umukino wa kabiri u Rwanda ruzakirwa n’ikipe ya Lesotho ku wa 11 kamena mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mujyi wa Durban kuri Stade "Moses Mabhida Stadium"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka