Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 36 bategura imikino ibiri ya Uganda

Umutoza w’ikipe y’igihugu "Amavubi" Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 36 batangira umwiherero wo gutegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Uganda

MASHAMI Vincent Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars, yahamagaye abakinnyi mirongo itatu na batandatu (36) bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Ikipe yahamagawe irimo umubare munini w'abakina hanze y'u Rwanda
Ikipe yahamagawe irimo umubare munini w’abakina hanze y’u Rwanda

Umukino ubanza uzabera I Kigali aho ‘’Amavubi Stars’’ azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali guhera I saa moya z’ijoro mu gihe umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 I Kampala muri Uganda.

Rafael York ukina muri Sweden yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda
Rafael York ukina muri Sweden yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 aho biteganyijwe ko Ikipe izacumbika kuri La Palisse Hotel ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro ku manywa mu gihe izajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali mu masaha ya nijoro.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

ABANYEZAMU

MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
NDAYISHIMIYE Eric (Unattached)
GAHUNGU Habarurema (Police FC)
NTWALI Fiacre (AS Kigali)

AB’INYUMA

OMBORENGA Fitina (APR FC)
RUKUNDO Denis (As Kigali)
IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
RUTANGA Eric (Police FC)
RWATUBYAYE Abdul (FK Shkupi, Macedonia)
NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
BAYISENGE Emery (Unattached)
NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
NEMEYIMANA Kato Samuel (Bugesera FC)
MUTSINZI Ange (CD Trofense, Portugal)

ABO HAGATI

BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
MUHIRE Kevin (Unattached)
RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
NSENGIYUMVA Isaac (Rayon Sports FC)
MUKUNZI Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
NIYONZIMA Haruna (As Kigali)
MANISHIMWE Djabel (APR FC)
NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
NIYIBIZI Ramadhan (As Kigali)

AB’IMBERE

KAGERE Medie (SIMBA SC)
TUYISENGE Jacques (APR FC)
IRADUKUNDA Jean Bertrand (GASOGI UNITED)
HAKIZIMANA Muhadjir (POLICE FC)
TWIZERIMANA Onesme (Police FC)
NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
KALISA Jamir (Vipers SC, Uganda)
MUGUNGA Yves (APR FC)

U Rwanda ruherereye mu itsinda E hamwe na Uganda, Mali na Kenya. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu n’amanota 2 mu gihe u Rwanda ari urwa kane n’inota rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bwana Vincent Mashami, List itarimo BYIRINGIRO Lague ntabwo iryoshye rwose.

Good yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka