Umutoza Seninga yasobanuye impamvu Police FC ayita Indwanyi

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent atangaza ko icyo abwiye abakinnyi atoza bagikurikiza akaba ariyo mpamvu bakomeje kubona intsinzi.

Umutoza wa Police FC ukunzwe kwita iyo kipe "Indwanyi"
Umutoza wa Police FC ukunzwe kwita iyo kipe "Indwanyi"

Yabitangaje ubwo yanyagiraga ikipe y’Amagaju ibitego 4-1, umukino rutahizamu Songa Isaie yanigaragarijemo agatsinda ibitego 3.

Akomeza avuga ko akurikije uburyo abakinnyi be bahanira kubona intsinzi yabise "Indwanyi".

Seninga yavuze ko iryo zina “Indwanyi” yarihaye Police FC bwa mbere ubwo yazaga kuyitoza asimbuye Cassa Mbugo.

Yaryise iyo kipe nyuma yo gusanga iri ku mwanya wa gatanu, agasaba abakinnyi kuba indwanyi ngo bave ku mwanya wa gatanu bagere ku mwanya wa mbere.

Agira ati “Ikipe yanjye n’ubundi nayise indwanyi navuga ko byatangiye no kuza kuko indwanyi zitajya zitsindwa kandi turimo kubigeraho. Naje nsanga ikipe iri ku mwanya wa gatanu uwa mbere ntitwawubonye ariko twabonye uwa kabiri.”

Umutoza Seninga avuga ko kandi ashaka kuzamura umukinnyi Songa Isaie kuburyo azaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona.

Agira ati “Umwaka ushize ntabwo yabashije kwigaragaza kubera twari dufite rutahizamu Danny Usengimana uyu mwaka rero dufite gahunda yo ku mugira umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona.”

Seninga yakomeje anavuga ko bafite intego yo gutwara shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.

Umukinnyi wa Police FC Songa Isaie
Umukinnyi wa Police FC Songa Isaie

Songa Isaie niwe uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2017-2018 aho amaze gutsinda ibitego bine mu mikino ibiri amaze gukina harimo ibitego bitatu (Hatrick) yatsinze ku mukino w’Amagaju.

Uyu mukinnyi yari amaze imyaka itatu atagaragara muri ba rutahizamu bakomeye mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi team ni second class rwose nta championat mwatwara kongeraho numutoza wihata kujya murwego utarajyeraho ababa bashaka kugitwara nibenshi ark sikobose babigeraho

Sammy yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Ok, ukuri kwe tuzakwemera yahuye na APR FC Nyamukandagira, cyangwa yahuye na Rayons ubwo usazanga atangaza ibinyuranye n’ibyo avugira hano

bigabo yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka