Umutoza Mashami Vincent yatoranyije abakinnyi 23 ajyana muri Cameroun

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 23 ahagurukana na bo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021 berekeza muri Cameroun gukina umukino w’umunsi wa Gatandatu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2021.

Manzi Thierry (wa mbere iburyo mu bahagaze) ntabwo ari mu bakinnyi berekeza muri Cameroun
Manzi Thierry (wa mbere iburyo mu bahagaze) ntabwo ari mu bakinnyi berekeza muri Cameroun

Urutonde rwatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021 ntirugaragaraho umunyezamu Kimenyi Yves na myugariro Emery Bayisenge bagize ibibazo by’imvune.

Abakinnyi bazitabazwa muri Cameroun

Abanyezamu
1. Kwizera Olivier
2.Mvuyekure Emery
3. Ndayishimiye Eric

Ba myugariro
4. Mutsinzi Ange
5. Nirisarike Salomon
6. Usengimana Faustin
7. Rugirayabo Hassan
8.MImanishimwe Emmanuel
9. Fitina Ombolenga
10. Rutanga Eric

Abakina hagati mu kibuga
11. Rubanguka Steve
12.Mukunzi Yannick
13. Niyonzima Haruna
14. Niyonzima Olivier
15. Twizeyimana Martin Fabrice
16.Ngendahimana Eric
17.Manishimwe Djabel

Ba Rutahizamu
18. Nshuti Dominique Savio
19. Meddie Kagere
20.Iradukunda Bertrand
21. Danny Usengimana
22. Byiringiro Lague
23. Sugira Ernest

Byiringiro Lague umanitse amaboko yatsinze igitego cyagaruriye u Rwanda icyizere
Byiringiro Lague umanitse amaboko yatsinze igitego cyagaruriye u Rwanda icyizere

Nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Mozambique ku wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 rwahise rwicara ku mwanya wa kabiri mu itsinda ruherereyemo inyuma ya Cameroun ifite amanota 10 ikaba izakira n’imikino.

Kugira ngo u Rwanda rukatishe itike y’igikombe cya Afurika rurasabwa gutsinda Cameroon iwayo tariki ya 30 Werurwe 2021, maze rugategereza ko Cameroon itsinda Cape Vert ku wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021 no kunganya kwa Mozambique na Cape Vert umukino uzaba ku wa 30 Werurwe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Tugemeje kuyishyigikr ekip yacu

Yvan yanditse ku itariki ya: 27-04-2021  →  Musubize

urwanda ni 3 kuri kimwe
muribyo bi 3 harimo kimwe cya lugue

janvier yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

Urwanda tururinyuma dushaka kongera kwandika amateka ni ibitego 3 byurwanda kuri 1 cya cameroon murakoze.

Dushimimana elevansi yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Mbanjekubasuhuza urwandaruzatsinda 2kubusa

Iradukunda remmy yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka