Umutoza Ahmed Adel yasezeye kuri Gasogi United

Ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, umutoza Ahmed Abdelrahman Adel watozaga ikipe ya Gasogi, mu bwumvikane yatandukanye nayo kubera ikibazo cy’uburwayi, akaba agiye kwivuriza iwabo mu Misiri.

Umutoza Ahmed Adel yasezeye kuri Gasogi United
Umutoza Ahmed Adel yasezeye kuri Gasogi United

Mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ahmed Abdelrahman Adel yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye asesa amasezerano ari ikibazo cy’uburwayi.

Yagize ati "Mfite ikibazo cy’uburwayi, nshaka kujya kwivuza mu Misiri."

Uyu mutoza yakomeje avuga ko nta kibazo afitanye na Gasogi United, kuko ari we washatse ko basesa amasezerano.

Ati "Uyu munsi nagiranye inama na Perezida, nahisemo gusesa amasezerano yanjye kuko ari byiza ku mpande zombi. Ni njyewe wabisabye ntabwo ari we wabinsabye, nta kibazo dufitanye."

Ahmed Adel yari yasinye umwaka umwe
Ahmed Adel yari yasinye umwaka umwe

Gasogi United mu mikino itanu yaherukaga gukina yari yatsinzemo ibiri (2) inganya umwe (1), mu gihe yatsinzwe ibiri yikurikiranya ariyo yaherukaga gukina.

Uyu mutoza ugiye ajyanye n’uwari umwungirije Bahaaeldin Ibrahim, bombi bari basinye amasezerano y’umwaka umwe ubwo berekanwaga ku mugararagaro tariki 18 Nyakanga 2022, bakaba bagiye basize ikipe ya Gasogi United ku mwanya wa gatanu n’amanota 10.

Gasogi United yashimiye abatoza bombi
Gasogi United yashimiye abatoza bombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana ibane nawe kd arware ubukira

Simbi yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

birababaje ark nimba ari kumpamvu z’uburwayi ,abafana ba gasogi tuzayigwa inyuma

Simbi yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

birababaje ark nimba ari kumpamvu z’uburwayi ,abafana ba gasogi tuzayigwa inyuma

Simbi yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka