Umutoza Adil Mohamed wa APR FC na kapiteni wayo bateranye amagambo, bishobora gusiga hari usezerewe

Nyuma y’iminsi ikipe ya APR FC ititwara neza hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’abakinnyi n’umutoza Adil Errad Mohamed ndetse n’abakinnyi barimo Manishimwe Djabel

Mu ikipe ya APR FC nyuma yo gusezererwa rugikubita mu mikino ya CAF Champions League n’ikipe ya Monastir FC yo muri Tunisia, igakurikizaho gutsindwa umukino wa shampiyona n’ikipe ya Bugesera FC, iyi kipe hakomeje kuvugwamo kutumvikana.

Umutoza Adil Mohamed wa APR FC yanenze imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi be
Umutoza Adil Mohamed wa APR FC yanenze imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi be

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya APR FC na Marines FC kuri uyu wa Gatatu, umutoza Adil Mohamed wa APR FC aganira n’itangazamakuru yumvikanye mu ijwi ryikoma abakinnyi be cyane cyane kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel.

“Ni kapiteni wa APR FC si kapiteni wanjye. Yabonye amahirwe mu gice cya kabiri mu mukino wa Monastir atanga igitego, atanga igitego dukina na Bugesera, ntiyabashije kugarira, nta kinyuranyo yakoze, ni gutyo”

Umutoza Adil kandi yumvikanye anenga abakinnyi avuga ko nta mukinnyi uruta abandi, ananenga bamwe mu bakinnyi humvikanyemo ko ashobora kuba yibanze cyane kuri Manishimwe Djabel bari banashwanye mbere y’umukino nk’uko amakuru atugeraho abyemeza

“Abakinnyi nashyizemo uyu munsi berekanye ko nta mukinnyi uruta abandi muri APR FC ndetse nta n’umukinnyi muto muri APR FC, APR FC ni ikipe nini (nkuru). Ugomba guha icyubahiro abagikwiye, buri mukinnyi wese muri APR FC afite ubushobozi bwo gukina, nta muntu ugomba kumva ko ari hejuru y’abandi”

Nyuma yaho Manishimwe Djabel aganira na Radio One nawe yahise asubiza uyu mutoza amubwira ko mu gihe babanye mu byiza bagomba no kubana mu bibi, asoza avuga ko nk’umutoza atagombaga kuvuga ibyo yavuze.

“Twagiye dusangira ibihe byinshi byiza ni umutoza mwiza njye ntacyo namunenga. Ni umukozi nk’uko nanjye ndi umukozi wa APR FC.”

“Iyo umuntu musangiye ibihe byiza n’ibihe bibi muba mukwiye kubisangira. Iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe NTA MUGABO UBA UKURIMO”

Nyuma y’uyu mwuka utari mwiza muri APR FC, hakomeje gucicikana amakuru avugwa ko hari abashobora guhanirwa imyitwarire mibi n’umusaruro muke barimo umutoza Adil Erradi Mohamed.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

APR NIYIHANGANE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

ndumufana wa apr fc kandi ndayikunda cyane nibashake umuti wikibazo pe

Ndayishimiye gerard yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

apr yacu turayikunda cyane ariko nitisubiraho turayivaho pe

kabano yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka