Umuryango wa APR FC n’abasiporutifu basezeye bwa nyuma umutoza Dr Adel Zrane witabye Imana (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatanu, Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi uheruka kwitaba Imana ku wa 2 Mata 2024 yasezeweho bwa nyuma ku Kimihurura mbere y’uko ajya gushyingurwa iwabo.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya APR FC ku Kimihurura ahari hahuriye abakunzi ba siporo batandukanye by’umwihariko abakunzi ba ruhago muri rusange, abakunzi ba APR FC n’abayobozi bayo ndetse n’abatoza kongeraho abayobozi mu nzego zitandukanye za siporo.
Mu bitabiriye uyu muhango hari abagize umuryango we barimo umugore we Maha Baer wavuze ko mu buzima bwe yamuhaye byose avuga ko asobanuye byose kuri we kandi ko azahora amwibuka kugeza ku mwuka we wa nyuma.
Yanavuze ko azita ku bana barimo umuhungu ufite imyaka ibiri ndetse n’uwo atwite bakazakura bazi umuntu udasanzwe se yari we. Mu muryango wa Dr Adel Zrane hari hari kandi na murumuna we Amin Zrane.
Aha kandi hari abakinnyi n’abayobozi ba APR FC n’abakunzi ba yo yewe n’abayobozi n’abamakipe atandukanye hano mu Rwanda n’ubuyobozi bwa ruhago n’izindi nzego zitandukanye.
Mu bayobozi b’amakipe bitabiriye uyu muhango harimo Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports Namenye Patrick, Bayingana Innocent ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya AS Kigali, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS Musoni Protais n’umutoza wayo Afahania Lotfi ukomoka mu gihugu kimwe na nyakwigendera n’abandi batandukanye.
Mu zindi nzego zitandukanye zitabiriye uyu muhango harimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Kalisa Adolphe "Camarade", Umuyobozi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda Hadji Mudaheranwa Yussuf ndetse na Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhororaho Niyonkuru Zephanie.
Umurambo wa Dr Adel Zrane mbere yo gusezerwaho wabanje kuvanwa mu bitaro bya Kacyiru ujyanwa ku musigiti wa Rwampara aho watunganyirijwe nk’umuyoboke w’idini ya Islam mbere y’uko ujya gusezerwaho.
Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya APR FC Col Karasira Richard yavuze ko Dr Adel Zrane yari umutoza utuma ikipe yabo imera neza kandi ko kubera igihe bari bamaranye kwakira ko yitabye Im
ana bigoye.
Yagize ati "Yari umutoza utuma ikipe yacu imera neza, yari inshuti ya bose. Reka tumwifurize kujya aheza. Yitabye Imana ku mpamvu z’uburwayi butunguranye , yari umusore ariko umutima wagize gutya urahagarara, twari tumaranye iminsi, kubyakira biragoranye."
Uko APR FC yamenye urupfu rwa Dr Adel Zrane
Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi ba APR FC Rtd Capt Ntazinda Eric muri uyu muhango yavuze ko we na Dr Adel Zrane bari bafitanye gahunda yo kujya i Shyorongi (Aho APR FC ikorere imyitozo ) n’amaguru tariki ya 2 Mata 2024 ariko amuhamagaye mu ma saha ya saa tanu aramubura.
Nyuma ngo uyu muyobozi yahamagawe n’umushoferi we amubwira ko ageze iwe bagafungura bikanga mu gihe bazanye urufunguze bageze imbere basanga yamaze kwitaba Imana.
Kugeza ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruracyari gukora iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera mu gihe byari biteganyijwe ko umurambo we ujyanwa iwabo muri Tunisia kuri uyu wa Gatanu ari naho azashyingurwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|