Umunyezamu wa AS Muhanga akurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB” bwemeje ko umunyezamu wa AS Muhanga yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe mu mikino ya shampiyona

Mbarushimana Emile uzwi ku izina nka Rupari akaba umunyezamu w’ikipe ya AS Muhanga, yabimburiye abandi bivugwa ko bari gukorwaho iperereza, aho akurikiranyweho icyaha cyokwaka ruswa ngo yitsindishe mu mikino imwe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, hakaba hari n’abandi bari gukorwaho iperereza bitewe n’amakuru yatanzwe n’ingeri zitandukanye.

Ikipe ya AS Muhanga yarangije shampiyona nta mukino itsinze, ndetse irimo umwenda w’ibitego 20, aho imikino ine ya nyuma yayitsinzwemo ibitego 16 yatsinzwe na Sunrise 4-1, itsindwa na Etincelles 4-0, Gasogi 4-0 ndetse na Mukura yayitsinze 4-1

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese RIB ifite uburenganzira bwokwivanga munshingano za FERWAFA? Ndumva ibyo bireba Rwanda football association ariyo yakamuhannye?

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

Uwayitanze nuwayihawe bakurikiranwe

H.theo yanditse ku itariki ya: 4-07-2021  →  Musubize

Uwatanze ruswa nuwayihawe bakurikiranwe kk nabafatanya cyaha

H.theo yanditse ku itariki ya: 4-07-2021  →  Musubize

Courage. None se kuki batafashwe itararindimuka koko! Uuuuuu! Foot Rwanda irababaje. Narakoze sinafana birababaje cyaneeee niba ibiri kuvugwa ari byo!turava he, turajya he?

Alias yanditse ku itariki ya: 4-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka