Umunyezamu Adolphe yaba ari mu mpamvu z’amakimbirane avugwa muri Rayon Sports?
Ku wa 15 Mutarama 2024 Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze amagambo akomeye yakiriwe mu buryo butandukanye ubwo yakomozaga ku makimbirane yabaye ubwo iyi kipe yatsindwaga na Gasogi United 2-1.
Aya magambo uyu muyobozi yayatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyari cyateguriwe kugira ibyo abwira abakunzi ba Rayon Sports bagaragaza kutishimira uburyo iyi kipe iri kwitwara muri shampiyona, ibyanatumye bamwe bashyamirana n’umwe mu bayobozi b’iyi kipe ari we Umunyamabanga wayo. Uku gushyamirana kwabaye hagati y’umukunzi wa Rayon Sports witwa Muhamed Kanyabugabo ndetse n’Umunyamabanga wayo Patrick Namenye nyuma y’umukino ubwo Gasogi United yari imaze gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 aho yamubwiraga ko babiciye ikipe.
Ibi ni byo byatumye Uwayezu Jean Fidèle avuga amagambo akomeye arimo ko ntawe ufite uburenganzira bwo kuba yagera aho akubita umuntu ngo ni uko ikipe itsinzwe mu kibuga ariko ko we uwagerageza kumukubita yamwirega kuri polisi ko hari ibyo yakoze yirwanaho gusa undi we yava aho ajya mu buruhukiro bw’abitabye Imana (morgue).
Mu gushaka kumenya ahavuye aya makimbiranye cyane cyane hagati y’Umunyamabanga wa Rayon Sports Namenye Patrick ndetse n’umukunzi wa Rayon Sports, Kigali Today mu makuru yabonye ikuye ku bantu batandukanye ni uko byose byahereye ku igenda ry’umunyezamu Hakizimana Adolphe wagiye muri AS Kigali ndetse na Niyonzima Olivier Seif wagombaga kuva muri Kiyovu Sports hari abamuzanye ariko ubuyobozi bukabyanga. Ibi bihura n’ibyo Perezida yanakomojeho avuga ko hari umuco yabonye aho buri muntu ashaka kuzana umukinnyi, uwamuzanye na we akagira inyungu ze akuramo (injyawuro), ibyo ngo bikaba bidashoboka.
Byose byatangiriye ku igenda ry’umunyezamu Hakizimana Adolphe
Umunyezamu Hakizimana Adolphe yasoje amasezerano tariki ya 9 Ukuboza 2023. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, uyu munyezamu yari yavuze ko habayeho ibiganiro byo kongera amasezerano. Ibi biganiro koko byarabaye gusa ingingo yo gusinya amasezerano y’igihe kirekire ntiyaganirwaho kuko ikipe yamubwiye ko idafite amafaranga ahagije ahubwo asabwa ko basinyana igihe gito. Ku ikubitiro, Hakizimana Adolphe kugira ngo asinye amezi atandatu, yasabye ko yahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw ariko ikipe binyuze ku munyamabanga wabo bamusaba ko yasinya aya mezi kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye agahabwa miliyoni 1,500,000 Frw n’umushahara w’ibihumbi 600 Frw ndetse na we arabyemera.
Nyuma yo kwemeranya ibi ngibi, Hakizimana Adolphe witeguraga iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 abinyujije ku munyamabanga wa Rayon Sports Patrick Namenye yasabye ko yagurizwa ibihumbi 500 Frw mu gihe andi yari kuba asigaye miliyoni 1 Frw yari yijejwe kuzayahabwa nyuma y’umukino wa Gasogi United wakinwe tariki 12 Mutarama 2024. Ibi ntabwo ariko byagenze ahubwo uyu musore yakomeje ngo kwirengagizwa n’uyu munyamabanga, avuga ko yabuze uyu munyezamu haba imbonankubone ndetse no kuri telefone kugeza ubwo asinyiye AS Kigali, ibintu ngo bitari byo nk’uko umwe mu baganiriye na Kigali Today uri hafi y’impande zombi yabitangaje.
Ibi byababaje abakunzi benshi ba Rayon Sports batifuzaga ko uyu munyezamu w’imyaka 21 y’amavuko yabacika akajya ahandi nyuma y’imyaka ine ari umukinnyi wabo kuva mu 2019. Uwahaye amakuru Kigali Today yakomeje avuga ko umwe mu bakunzi benshi batishimiye uko Umunyamabanga yitwaye muri iki kibazo ari uwitwa Muhamed Kanyabugabo usanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports w’imbere cyane, dore ko anayifasha mu buryo butandukanye igihe bikenewe. Uyu mugabo kimwe n’abandi bakunzi ba Rayon Sports bahuriye ku rubuga rumwe rwa Whatsap runabaho bamwe mu bayobozi b’iyi ikipe barimo n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’abandi, bagiye batanga ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo yo kuba uyu munyezamu yararekuwe kandi yari umukinnyi bagombaga kugumana bagaragaza kutishima.
Ibi bitekerezo byatangirwaga kuri uru rubuga bisa nk’ibitarakiriwe neza n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye, washinjwaga kuba yararangaranye uyu munyezamu kugeza agiye, dore ko ari na we bavuganaga inshuro nyinshi bagirana ibiganiro byo kongera amasezerano maze aba ari ho ngo hava ubwumvikane bucye hagati y’impande zombi.
Gasogi United yakomye rutenderi
Ibi bibazo byo kutumvikana hagati y’Umunyamabanga na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports banatanga amafaranga mu bihe bitandukanye byafashe indi ntera tariki ya 12 Mutarama 2024 nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1 ikaguma ku manota 27 mu mikino 16 mu gihe APR FC ya mbere ifite amanota 33 ifite n’umukino w’ikirarane, Rayon Sports biyigabanyiriza amahirwe yo kuba yatwara shampiyona. Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, abakunzi ba Rayon Sports batandukanye barababaye cyane ndetse bamwe baranarira, ngo mu bababaye cyane harimo Muhamed Kanyabugabo ushobora kuba yarakubise agatima ku kuba hari abakinnyi iyi kipe yabuze akaganzwa n’amarangamutima.
Uyu mugabo ngo kuri uyu mukino nk’uko bisanzwe wari wicaye mu myanya y’icyubahiro nyuma y’umukino mu burakari bwinshi yavuganye nabi ndetse anashwana n’Umunyamabanga wa Rayon Sports Patrick Namenye bari bamaze iminsi batumvikana kubera uburyo batakajemo abakinnyi barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe kongeraho kudasinyisha Niyonzima Olivier Seif wa Kiyovu Sports muri Mutarama 2024 kandi nyamara ngo byarasabaga miliyoni 6,5 Frw. Gusa mbere byari byavuzwe ko ngo yamukubise ariko nk’uko uwahaye amakuru Kigali Today yabivuze, ngo ntibyabayeho, bikanahura n’ibyo Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hari abashatse kubakubita, bivuze ko bitabaye.
Aya makuru akomeza avuga ko ibi birangiye, Perezida Uwayezu Jean Fidèle we ubwe yahamagaye Muhamed Kanyabugabo amubwira ko ibyo yakoze bidakwiriye kandi ko iyo ushatse gusagarira umukozi we ari we uba ushaka. Nyuma yo kuvugana kuri telefone, bukeye bwaho ku mukino wa shampiyona y’abagore, Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1 tariki 13 Mutarama 2024 ngo uyu mugabo yarawitabiriye yewe anahahurira na Perezida Uwayezu Jean Fidèle baranasuhuzanya.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2024, Perezida wa Rayon Sports yatangaje amagambo arimo uburakari ku byari byabaye ku mukino wa Gasogi United. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuba ikipe iri ku murongo ari yo mpamvu bamwe bategura inama ngo basubize ikipe aho yari iri.
Yagize ati “Umunyamabanga twari turi kumwe, umufana ashaka kuza kudukubita. Abari bafite akaboko muri Rayon Sports bazana abakinnyi bakariramo aho dushyiriye ibintu ku murongo byarabababaje, ubu bari mu byabo byo gusubiza Rayon Sports aho yari iri, inama zirabera La Galette, kwa Kamali Tam Tam zo gushaka kuza kunkubita na Patrick ngo ni uko dutsinzwe mu kibuga. 1994 murayibuka? (Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) Ngo indege yaraguye bica Abatutsi barenga miliyoni none ngo turatsinzwe bagashaka kuzamuka ngo badukubite?”
Uwayezu Jean Fidèle kandi icyo gihe yakomeje avuga ko we iyo bahamusanga uwagerageza kumubita yajya kuri polisi avuga ko hari ibyo yakoze yirwanaho naho undi akahava ajya muri morgue aharuhukira abitabye Imana.
Ati “Iyo bahansanga ngo bankubite, nava aho njya muri polisi mvuga ngo nakoze ibi kubera kwirinda ariko aho wahava ujya aho abitabye Imana baruhukira. Ubwo buterahamwe bugarutse muri stade ngo uje gukubita abantu ngo ni uko ikipe itsinzwe...u Rwanda rwarahindutse.”
Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu bihishe inyuma y’ibi byabaye harimo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abandi batandukanye ariko abibutsa ko bababazwa no kuba ikipe itameze neza ariko atari iyabo ahubwo ari iy’Abanyarwanda ndetse ko abavuga ko yapfuye banagenda mbere yayo, anasaba abakunzi bayo kugira imyitwarire myiza kuko ikipe ari iyabo, ko bafite uburenganzira bwo kuzahitamo uwabayobora neza mu matora azaba muri uyu mwaka.
Hari abagerageje kunga Namenye Patrick na Kanyabugabo Muhamed
Umunyamakuru wa Kigali Today wari ku mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2023 yamenye ko uyu mukino Rayon Sports yatsinzemo Interforce ibitego 4-0 yaba Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, Umunyabanga Namenye Patrick ndetse na Muhamed bafitanye ikibazo bose bari bawitabiriye. Ngo nyuma yawo abarimo uwitwa Rukundo Patrick wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’uwitwa Furaha bahamagaye Namenye Patrick na Muhamed ngo babe babunga bakiyunga ariko uyu Muhamed Kanyabugabo arabahakanira ababwira ko muri uwo mwanya atiteguye kwiyunga ariko igihe kizagera bikabaho.
Rayon Sports iri gushakisha uko yatwara igikombe cy’amahoro 2023-2024 kuko nubwo muri ruhago biba bigishoboka kuri ubu bigaragaraga nk’ibigoye muri shampiyona dore ko irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere kandi inafite umukino w’ikirararane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|