Umunyarwanda wagiye kwiga mu Bushinwa ubu arakina mu cyiciro cya kabiri

Umunyarwanda Emile Bikorabagabo yagiye kwiga mu gihugu cy’u Bushinwa none uyu munsi arakina mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Yumeng FC mu Ntara ya Jiangsu mu gace bita Changzhou city hafi y’Umujyi wa Shangai.

Emile Bikorabagabo wambaye nimero umunani yagiye kwiga ariko ubu arakina mu cyiciro cya kabiri
Emile Bikorabagabo wambaye nimero umunani yagiye kwiga ariko ubu arakina mu cyiciro cya kabiri

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020, yavuze intego nyamukuru yamujyanye kwari ukwiga nyuma aza kubihuza n’umupira.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2018 ni bwo naje hano kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza, nari nsanzwe nkina umupira ndi mu Rwanda aho nakinnye mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri nka Interforce na Gasabo FC, ngeze hano nagiye gukora igeragezwa maze baranshima mpita ntangira kubakinira”.

Uyu musore avuga ko atigeze abona amahirwe yo gukinira amakipe yo mu cyiciro cya mbere kubera ko yakundaga kwiga.

Emile Bikorabagabo (ubanza ibumoso) ari kwiga mu mwaka wa gatatu
Emile Bikorabagabo (ubanza ibumoso) ari kwiga mu mwaka wa gatatu

Yagize ati “Ishuri ryatumye ntabona umwanya uhagije wo gukinira amakipe menshi yo mu Rwanda, nakundaga guhindura amashuri aho nize Uganda, navaga ku ishuri nkakinira amakipe akina mu cyiciro cya kabiri igihe gito bigatuma ntahozaho”.

Uyu musore ugifite intumbero yo gukina ku rwego rwo hejuru, avuga ko umutoza witwa Vianney Nkeshimana ari we wamufashije gukina muri ayo makipe yo mu cyiciro cya kabiri yakiniye, akaba akinamuha inama nk’umutoza wifuza ko atera imbere.

Tuganira n’umutoza Vianney Nkeshimana, yatubwiye ko Emile yabonye amahirwe yo gukinira Police FC ariko kubera gukunda ishuri arabireka.

Yagize ati “Emile ni umukinnyi w’umuhanga ukinisha amaguru yombi, ni umukinnyi uzi gutanga imipira ndetse akaba azi no gutera imipira y’imiterekano. Yabonye amahirwe yo gukinira Police FC ariko kubera gukunda ishuri abanza kujya kwiga kugira ngo azagaruke ntakimutega”.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko iyo bitaba kwiga na we aba ari umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite, kuko abo bakinanye bamaze kugera ku rwego rwiza.

Muri abo harimo Nduwayo Valeur ukinira Police FC , Mudacumura Jackson, umukinnyi mushya Rayon sports yaguze muri Heroes, Biramahire Abeddy ukina muri Build con yo muri Zambia na myugariro Niyomugabo Claude ukinira APR FC.

Yumeng FC ni ikipe Emile yatsinzemo igeragezwa
Yumeng FC ni ikipe Emile yatsinzemo igeragezwa

Abajijwe kuba yakinira ikipe y’Igihugu Amavubi, avuga ko ayo mahirwe ayabonye yayakoresha. Yagize ati “Umukinnyi wese aho ava akagera yifuza gukinira ikipe y’igihugu akomokamo, nanjye nkunda u Rwanda ni iby’agaciro gakomeye kandi nanjye ndabyifuza”.

Ku rwego rw’umupira wo mu Bushinwa, Emille Bikorabagabo avuga ko iki gihigu cyashoyemo imbaraga zishoboka zose kugira ngo kizemo abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye bazamure urukundo rw’abenegihugu ndetse no gufasha umupira kuzamuka.

Emille Bikorabagabo uri gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gihugu cy’u Bushinwa, arifuza gukina nk’uwabigize umwuga nyuma yo gusoza kwiga ndetse agashaka n’uko yagaruka mu Rwanda akabona uko akinira ikipe y’Igihugu Amavubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Afite imyaka ingahe, akina ku wuhe mwanya?

Deo yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

afite imyaka 22 akina 8

nshuti yanditse ku itariki ya: 23-09-2020  →  Musubize

Icyo shaka kuvunga kuri Emile ndamuzi twaringanye mubyukuri yari azi umupira gusa ndishimye kuba afite aho ajyeze

Habimana djihadi yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Imana imukomereze impano azatubere umucunguzi muri football

Ana/Mibirizi yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka