Umunyarwanda umwe rukumbi yatoranyijwe mu bazasifura CAN U-20

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi 35 bazasifura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ruriho umunyarwanda umwe.

Kuva tariki 14/02 kugera tariki 04/03/2021, muri Mauritania hazabera igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, igikombe kizaba gikinirwa ku nshuro ya 16.

Uwikunda Samuel azasifura igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20
Uwikunda Samuel azasifura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

Ku rutonde rw’abasifuzi 16 bazasifura hagati, 16 bazasifura ku ruhande, hagaragaramo umunyarwanda umwe gusa witwa Uwikunda Samuel, akaba asanzwe asifura hagati, mu gihe mu bagore batatu bazaba basifura nta munyarwandakazi urimo.

Urutonde rw’abasifuzi bo hagati batoranyijwe

1 Artan Omar Abdulkadir (Somalia)
2 Mahrez Almaliki (Tunisia)
3 Bouh Abdelaziz (Mauritania)
4 Traore Ibrahim Kalilou (Cote d’Ivoire)
5 Messie Jessie Oved Nkounkou Mvoutou (Congo)
6 Celso Armindo Alvacao (Mozambique)
7 Samuel Uwikunda (Rwanda)
8 Ibrahim Mutaz (Libya)
9 Atcho Pierre Ghislain (Gabon)
10 Mahmood Ali Mahmood Ismail (Sudan)
11 Ali Moussa Mohamed (Niger)
12 Souleiman Ahmed Djama (Djibouti)
13 Adalbert Diouf (Senegal)
14 Alhadi Allaou Mahamat (Chad)
15 Ngwa Blaise Yuven (Cameroon)
16 Jean Ouattara (Burkina Faso)

Abasifuzi bo ku ruhande

1 Samuel Kuria (Kenya)
2 Zerhouni Abbes Akram (Algeria)
3 Michael Conteh (Sierra Leone)
4 Modibo Samake (Mali)
5 Tigle Gizaw Belachew (Ethiopia)
6 Thomas Kusosa (Zimbabwe)
7 Rodrigue Menye Mpele (Cameroon)
8 Jospin Luckner Malonga (Centrafrique)
9 Sylla Abdoulaye (Guinea)
10 Clemence Kanduku (Malawi)
11 Hamedine Diba (Mauritania)
12 Kwasi Acheampong Brobbey (Ghana)
13 Frank John Komba (Tanzania)
14 Ayman Ismail (Tunisia)
15 Eric Ayimavo Ayamr Ulrich (Benin)
16 Youssef Wahid Youssef Elbosaty (Egypt)

Hazaba harimo kandi abasifuzi b’abagore batatu, barimo Makalima Akhona Zennith wo muri Afurika y’Epfo, ndetse na Chedad Mariem wo muri Mauritania na Adia Cisse wo muri Senegal basifura ku ruhande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka