Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports amaze kwegura

Uwari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Abraham Kelly yamaze kwandika ibaruwa avuga ko yeguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe

Muri iki gitondo ni bwo ibaruwa yo kwegura k’uyu munyamabanga yatugezeho, aho yandikiye umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports avuga ko yamaze kwegura ku mirimo yari amazeho amezi make.

Kelly Abraham wari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports
Kelly Abraham wari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports

Kwegura kwa Abraham Kelly, bije nyuma yo kwegura k’umuvugizi w’iyi kipe, aho ibi byose kandi bije bikurikirana n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, aho ndetse by’umwihariko Umuryango wa Rayon Sports uhagarariwe mu mategeko na Ngarambe Charles, wari wakuyeho Komite yose ya rayon Sports, ariko yo ikavuga ko ababikoze nta burengazira babifitiye.

Kuva Munyakazi Sadate yatorwa tariki 14/07/2019, bamwe mu bayobozi batandukanye bari batowe bari bagiye begura barimo Twagirayezu Thadée wari watorewe kuba Visi Perezida wa mbere, Ernest Nsangabandi wari Umunyamabanga wa Komite nkemurampaka ndetse n’abandi bagera kuri batanu yakuyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon yacu bakomeje kuyitererana koko?nanjye ndareba Indi nifanira

Baka yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka