Umunya-Cameroun Man Ykre wavugwaga muri Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali

Kuri uyu wa Mbere ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo

Mu gihe byari byitezwe ko umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yar yanagiranye ibiganiro nawe, mu buryo butunguranye byarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.

Man Ykre na Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice
Man Ykre na Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice

Mu cyumweru gishize ni ho amakuru yari yasakaye ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yari ategerejwe mu Rwanda ngo ashyire umukono ku masezerano.

Byaje kurangira uyu mukinnyi ahise yerekeza mu ikipe ya AS Kigali ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Si ubwa mbere ikipe ya AS Kigali iguze umukinnyi byavugwaga ko yamaze kumvikana na rayon Sports, ari nako byagenze ku bakinnyi nka Hakizimana Muhadjili ndetse na Niyonzima Olivier Sefu muri iyi myaka mike ishize.

Man Ykre w’imyaka 24 ukina nka rutahizamu yakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun imikino itandatu kugeza ubu, harimo uwahuje Amavubi na Cameroun tariki 30/03/2021 muri Cameroun.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka