Umunsi wo gusubiramo Amatora ya FERWAFA wamenyekanye

Komisiyo ishinzwe amatora y’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje ko amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA ateganyijwe tari ya 31 Werurwe 2018 saa munani z’amanywa, muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Kalisa Adolphe uyobora komisiyo ishinzwe kuyobora amatora ya Komite nyobozi ya FERWAFA
Kalisa Adolphe uyobora komisiyo ishinzwe kuyobora amatora ya Komite nyobozi ya FERWAFA

Byatangajwe n’umuyobozi w’iyi komiyiyo Kalisa Adolphe, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018.

Uyu muyobozi yagize ati” Gutanga kandidatire yo kuyobora FERWAFA, bizatangira tariki ya 19 Gashyantare 2018. Buri Munyarwanda wese wujuje ibisabwa azemerwa kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.”

Aya matora agiye gusubirwamo, nyuma y’uko ayabaye mbere umukandida umwe ariwe Rwemarika Felicite atabashije kubona amajwi akenewe kugira ngo abashe gutsinda amatora, bigatuma ahita asubikwa.

Rwemarika Felicitée wari umukandida wenyine mu matora aheruka ntiyabashje kubona amajwi akenewe kugira ngo atsinde amatora
Rwemarika Felicitée wari umukandida wenyine mu matora aheruka ntiyabashje kubona amajwi akenewe kugira ngo atsinde amatora

Gahunda y’amatora y’umuyobozi wa FERWAFA iteye itya :

19 Gashantare 2018: Gutangira gutanga Kanditatire .

28 Gashyantare 2018: Gusuzuma Kandidatire zizaba zatanzwe.

08 Werurwe 2018: Kwakira abatemeranya no kutakirwa kwa Kandidatire zabo niba bahari

09 Werurwe 2018: Gutangaza ku mugaragaro abemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

12 Werurwe 2018: Ukwiyamamaza ku ba Kandida bazaba bemerewe.

31 Werurwe 2018 saa 14:00: Amatora ya Perezida wa FERWAFA ndetse na Komite Nyobozi yayo.

3 Mata 2018: Gutanga raporo y’amatora

Iyi komite nyobozi ya FERWAFA izayobora imyaka ine guhera muri 2018 kugera muri 2021

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka