Umukino wa Tuniziya ni uwo gutanga icyerekezo ku Mavubi-Micho

Umutoza w’igipe y’igihugu, Micho, aratangaza ko umukino wo kuri iki cyumweru uzamuhuza na Tuniziya uzamufasha kuzamura icyizere kandi ngo icyo kizere kiraboneka uko bagenda bakina imikino mpuzamahanga.

Nyuma y’urugendo rw’amasaha atanu kuva Hammam Bourghiba ubu Amavubi ari i Sousse aho azakina umukino wayo wa kabiri wa gicuti na Tuniziya.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Micho avuga ko nyuma y’umukino wa Libya babonye umwanya wo kumenya amakosa no kuyakosora. Ati “tugomba gukina n’amakipe akomeye kuko ikipe yacu ikeneye kuzamura icyizere kandi kukibona ni ugukina nibura imikino mpuzamahanga itatu. Umukino wa Algeria wo ndizera ko tuzerekana iki icyizere dushaka n’ubunararibonye”.

Kapiteni w’Amavubi Karekezi Olivier avuga ko mu myitozo yo kuwa gatanu bakosoye amakosa yabonetse mu mukino wa Libya. Ati “tugomba gukoresha ingufu kuko umukino wa Tuniziya hari byinshi uzadusigira. Ikipe ya Tuniziya irakomeye kurusha Libya kandi noneho ndizera ko tuzasatira turi babiri kandi ntabwo twacitse integer”.

Micho avuga ko kuba Uzamukunda Elias “Baby” atari mu ikipe bitabahungabanije kuko bakora nk’itsinda. Micho ngo asanga Baby uretse kuba atubaha igihugu cye, yongeyeho no kubeshya kuko ibyo abwira Kigali bitandukanye n’ibyo atangariza abari Tuniziya.

Ati “ndamwubaha nk’umuntu gusa nta rukundo rw’igihugu cye afite. Yadutesheje umwanya nk’ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu ariko iyo umuntu atiyumvamo gukorera igihugu cye jye sinabona icyo mbikoraho.”

Baby ukina muri AS Cannes mu Bufaransa yagombaga kusanga abandi bakinnyi b’Amavubi tariki 23/05/2012 kandi n’ikipe ye yabyemeye ariko we avuga ko azagerayo tariki 28/05/2012. Umutoza Mucho asanga kuza icyo gihe ntacyo byamara kuko atazaba yarabonye umwanya wo gukorana imyitozo n’abandi.

Mu rwego rwo gukomeza gutegura abakinnyi bazakina umukino wa Algeria, U Rwanda rushobora gukina umukino wa gicuti na Tchad kuwa kabiri tariki 29/05/2012. Gasana Eric wagize imvune ku mukino wa Libya na Emery Bayisenge wagonganye n’umuzamu Ndoli bari gukira nubwo batakoze imyitozo yo kuwa gatanu.

Amavubi mu myitozo muri Tuniziya.
Amavubi mu myitozo muri Tuniziya.

Algeria nayo irakina kuri uyu wa gatandatu umukino wa gicuti na Niger kuri stade bazakiniraho n’Amavubi, stade Mustapha-Tchaker i Blida.

Umutoza Vahid Halilhodzic nawe afite ikibazo cy’abakinnyi babiri bafite imvune Faouzi Chaouchi na Djamel Benlamri ariko hari andi makuru avuga ko bashobora kuba birukaniwe ikinyabupfura. Nibura buri munsi w’imyitozo y’ikipe ya Algeria havunika umukinnyi.

Uyu mukino uzayoborwa n’abasifuzi bo muri Maroc: Mounir Errahmani wungirijwe na Abdelaziz El Mehraji na Abdelhak Karkouri.

Tuniziya yakinnye n’Amavubi ku mukino ufungura igikombe cy’Afrika 2004 aho ibyanira bya Carthage byatsinze Amavubi ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bya Jaziri na Santos naho Joao Raphael Manamana atsindira u Rwanda.

Umukino wo ku cyumweru tariki 27/05/2012 uzahuza Tuniziya n’u Rwanda uzaca kuri Television ya Tunisie chaine 1 (live) saa moya za Kigali.

Thierry Tity Kayishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka