Umukino wa Rayon Sports na Police FC wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium

Umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro 2023 uzahuza Rayon Sports na Police FC kuwa 3 Gicurasi 2023 wakuwe i Muhanga ushyirwa kuri Kigali Pelé Stadium.

Amakuru y’uko uyu mukino wakuwe mu karere ka Muhanga, Kigali Today yayemerejwe n’umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports mu kiganiro gito bayihaye.

Yagize ati: "Yego umukino bawimuriye kuri Kigali Pelé Stadium ejo saa cyenda."

Umukino ubanza wari wabereye kuri sitade ya Muhanga tariki 26 Mata 2023 Rayon Sports yari yasuye, yatsinze Police FC 3-2, ikipe izakomeza muri 1/2 ikazahura na Mukura VS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka