Umukino wa Musanze FC na Rutsiro FC : Abana n’abagore bawurebeye ubuntu

Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze bwahaye amahirwe abana n’abagore, bemererwa kwinjira kuri sitade Ubworoherane batishyuye mu mukino Musanze FC yakiriyemo Rutsiro.

Musanze FC isanzwe ifite abafana batari bake by'umwihariko mu bice by'Amajyaruguru aho ibarizwa
Musanze FC isanzwe ifite abafana batari bake by’umwihariko mu bice by’Amajyaruguru aho ibarizwa

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022 utangira saa 12:30 kuri sitade Ubworoherane. Warangiye Rutsiro itsinze Musanze FC igitego kimwe ku busa bwa Musanze FC, bifasha Rutsiro FC kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Etoile de l’Est nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0, ni yo yahise isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe yari imaze ivuye mu cyiciro cya kabiri, ikaba yamanukanye na Gicumbi FC bari barazamukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka