Umukinnyi Lucas Paqueta ashobora guhagarikwa mu mupira w’amaguru ubuzima bwe bwose

Binyuze mu iperereza riri gukorwa n’ishyirahamwe rishinzwe imyitwarire mu Bwongereza(FA), Lucas Paqueta akurikirankweho icyaha cyo gutega yihesha amakarita y’umuhondo, mu gihe iki cyaha cyamuhama akaba yahanishwa kuvanwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru ubuzima bwe bwose.

Lucas Paqueta
Lucas Paqueta

Mu ibanga rikomeye, ishyirahamwe rishinzwe kugenzura ibijyanye n’imyitwarire yaba mu bakinnyi, abatoza, abasifuzi, abafana ndetse n’abayobozi babarizwa mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza, hatangiwe gukorwa iperereza ku mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil, Lucas Paqueta, ukinira ikipe ya West Ham, wageze mu gihugu cy’u Bwongereza mu mwaka wa 2022 avuye mu gihugu cy’u Bufaransa mu ikipe ya Olympique Lyon aguzwe akayabo k’agera kuri miliyoni 50 z’Amayero.

Iri perereza ryatangiye gukorwa muri Kanama mu mwaka wa 2023, aho uyu mukinnyi akekwaho kuba yihesha amakarita y’umuhondo kugira ngo uwaba wamutegeye abe yatsindira amafaranga menshi. Imwe mu mikino uyu mukinnyi akekwaho kuba yarihesheje amakarita ku bushake harimo umukino ikipe wa West Ham yahuyemo na Leicester City tariki 12 Ukuboza 2022, umukino ikipe ya West Ham yakinnye na Aston Villa tariki 23 Werurwe 2023, umukino West Ham yakinnye na Leeds United tariki 21 Gicurasi 2023 ndetse n’umukino iyi kipe yahuyemo na Bournemouth tariki 12 Kanama 2023. Iyi mikino yose ashinjwa kuba yarabonye amakarita y’umuhondo ku bushake.

Uyu rutahizamu w’ikipe ya West Ham yabaye ahagaritswe igihe kigera ku mezi icyenda mu gihe icyaha kitaramuhama. Ikipe ya West Ham na Lucas Paqueta barahakana bivuye inyuma, bakavuga ko uyu mukinnyi ibyaha byose akurikiranyweho atari ukuri. Uyu mukinnyi ndetse n’iyi kipe bahawe itariki yo kujurira aho iri shyirahamwe rishinzwe imyitwarire(FA) rizakira ubujurire ndetse n’ibindi bimenyetso byose bihamya ko uyu mukinnyi atigeze akora ibyaha.

Mu gihe uyu mukinnyi yahamwa n’iki cyaha, yaba yarishe itegeko ry’ishyirahamwe rishinzwe imyitwarire mu gihugu cy’u Bwongereza (FA) rya (E5.1), ritemerera umukinnyi uwo ari we wese mu gihugu cy’u Bwongereza kugaragara mu bikorwa ibyo ari byo byose byerekeranye no gutega ku bw’inyungu runaka. Mu gihe iki cyaha cyamuhama, yahanishwa kutazongera kugaragara mu gikorwa na kimwe cya siporo ubuzima bwe bwose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka