Uganda yanganije na Mali,Zambia iyobora itsinda

Mu mikino y’umunsi wa mbere mu itsinda D,Ghana yanganije na Mali 2-2,maze Zambia yatsinze 1-0 ihita iyobora itsinda

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Mutarama 2016, kuri Stade Umuganda yo mu karere ka Rubavu habereye bwa mbere imikino ya CHAN,yari imikino y’umunsi wa mbere mu itsinda rya kane (D),umunsi waje gusiga Zambia iyoboye itsinda n’amanota 3.

Zambia niyo ya mbere mu itsinda rya kane
Zambia niyo ya mbere mu itsinda rya kane

Ku i Saa cyenda nibwo umukino wa mbere wahuje Zambia na ZImbabwe wari utangiye,maze Isaac Chansa umwe mu bakinnyi bafite inararibonye muri kiriya gihugu aza gufasha Zambia kwibonera amanota yayo atatu,maze Chipolopolo yari iyobowe na Kapiteni wayo Christopher Katongo iza kurangiza ariyo yonyine ibonye intsinzi muri iryo tsinda.

Umukino wa kabiri wari unogeye ijisho waje guhuza Mali na Uganda,maze uwo mukino uza kurangira amakipe yombi agabanye amanota,hari nyuma yo kunganya ibitego 2-.2

Abafana ba Uganda bari babkukereye
Abafana ba Uganda bari babkukereye
Mali nayo yari ifite abafana benshi
Mali nayo yari ifite abafana benshi
Mali n'ingoma zomongana kuri Stade
Mali n’ingoma zomongana kuri Stade

Ikipe ya Uganda Cranes niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Joseph Ochaya ku mupira yari ahawe na Faruku Miya,gusa ntibyaje gutinda kuko Mali yaje guhita yishyura icyo gitego ku munota wa 23,igitego cyatsinzwe n’umwana w’imyaka 16 ariwe Sekou Koita.

Mali yishimira igitego cya mbere
Mali yishimira igitego cya mbere
Abafana badafite aho babogamiye biyicariye bareba umupira
Abafana badafite aho babogamiye biyicariye bareba umupira
Abafana ba Uganda babanje gukurikirana umukino wa Zambia na Zimbabwe
Abafana ba Uganda babanje gukurikirana umukino wa Zambia na Zimbabwe

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Farouk Miya ari nawe kapiteni wa Uganda yaje kuyibonera igitego ku munota wa 41,igitego yatsinze kuri Penaliti,maze igice cya mbere kirangira abasore ba Milutin Micho bayoboye n’ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku makipe yombi,gusa mali iza kubasha kwishyura ku munota wa 60 gitsinzwe na Hamidou Sinayoko,ndetse n’umukino uza kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Kuri uyu wa gatatu haraza gukomeza imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda rya mbere,aho ku i Saa Cyenda Amavubi akina na Gabon, mu gihe Saa kumi n’ebyiri Cote d’Ivoire iza kuba ikina na Maroc kuri Stade Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka